Abepisikopi bo mu Murwa mukuru wa Ghana Accra, bifatanyije n’ibihumbi by’Abakirisitu Gatulika mu rugendo bateguye rwo gusengera ibidukikije rwiswe ‘Environmental Prayer Walk’ bavuga ko batifuza ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwa ‘Galamsey’ bwakomeza.
Ni imyiyerekano y’amahoro, yabaye ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, bagamije kugaragaza ko batifuza ‘Galamsey’ , basaba ko habaho uburinzi bukomeye ku bidukikije mu Mujyi wa Accra , hagakumirwa Galamsey ikomeje kwangiza amazi n’ibindi.
Umwe muri aba bigaragambya uri no mu nzego za Leta akaba ari umuvugizi w’inama y’Abepisikopi muri Ghana witwa Fr Michael Quarcoo yagize ati:”Ni intambara yacu twese, abagambiriye guhindura amabwiriza, abakora ubucuruzi, bayobozi bacu b’abakurambere, ndetse n’abaturage bose bo muri Ghana”.
NII AYI SAGOE yagize ati:”Icyo turi kurwanira ni uko Galamsey yahagarara n’amazi yacu agakorwa neza. Kimwe n’abandi bose, icyo ni cyo turi kurwanira”.
Ikirere cyangijwe n’ubucukuzi bwa Zahabu , kigomba gusukurwa nk’uko ibyifuzo by’abaturage bibivuga.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Ghana bwakorwaga n’abantu 28.9 % muri 2022 mu gihe muri 2023, hiyongereyeho 7.7%.
Uru rugendo rwo kwigaragambya kuri aba bakirisitu Gatulika, rwarangiye kuri Christ The King Temple.