Umuramyi Janvier n’umufasha we Furaha batuye mu gihugu cya Finland ariko bakaba bafite inkomoko mu Rwanda mu Karere ka Rubavu aho bavuka bashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya bise ngo ‘Ineza Yawe’ bakomoza ku byo Imana yabakoreye basaba n’abandi kujya bibuka gushima.
Muhire Janvier yabwiye UMUNSI.COM ko banditse iyi ndirimbo bagamije gushimira Imana yabanye nabo mu buzima bwabo kugeza magingo aya ndetse bayikorera n’abizera Imana bandi n’Abanyarwanda muri rusange bazayumva bakanogerwa n’ubutumwa buyirimo.
Yagize ati:”Indirimbo yacu ‘Ineza Yawe’ igaruka cyane kubyo Imana yadukoreye. Ni indirimbo twakoze nkatwe ubwacu ariko na none, tukumva ko yagera no kubandi by’umwihariko Abanyarwanda bakibuka ko hari ibyo Imana yabakoreye bityo bagashima ineza yayo”.
Agaruka ku mpamvu yatumye bafatanya yagize ati:”Kuyikorera hamwe rero ni uko twunvaga ko twashyira hamwe imbaraga zacu tugakorera Imana nk’umuryango kuko yagendanye natwe muri byose, iyitugezaho binyuze muri Zaburi 118:21”.
Kuri Muhire Janvier ngo , Imana ikorera mu byo umuntu yakoze ariko nanone bigaca no mu kuyishima. Ati:”Burya iyo umuntu yamenye ineza y’Imana akayishima , nayo inyura muri ayo mashimwe ikamugeza no ku byo yatekerezaga ko ataribugereho. Haba uzumva iyi ndirimbo ari mu Rwanda cyangwa ari mu mahanga, buri wese ndamusaba kwibuka gushima”.
Igice cya mbere cy’iyi ndirimbo kigira kiti:”Nzakuririmbira indirimbo z’ishimwe nzabivuga hose, ibyiza wangiriye sinzabiceceka nzabivuga hose n’abanyamibabaro babyumve bishime”.
Aba bombi ni ubwa mbere bahuriye mu ndirimbo imwe , icyakora ngo barateganya gukorera hamwe n’izindi nyuma yo kubona uburyo iyi bakoze yakiriwe neza n’abakunzi babo. Joyce Furaha yamenyekanye muyo yise Kubandiho n’izindi zitandukanye.