Ezy Greek wakanyujijeho mu ndirimbo ya Juno Kizigenza yinjiye mu muziki

29/05/2023 08:18

Kayugi Eunice Musabe, Ezy Greek cyangwa se Ezee Darling wamenyekanye cyane mu ndirimbo please me ya Juno Kizigenza yinjiye mu muziki.

 

Uyu mukobwa w’imyaka 23 yashize handi indirimbo ye nshya arinayo y’ambere yitwa “Lil Bish” iri mujyana ya Trap.

 

Ezy avuga ko yatangiye umuziki akiri muto. Ati” numvaga nzamamara ariko ntazi ngo bizanyura muzihe nzira.”

 

Agaragara ko yatangiriye umuziki muri Korari ubu ni umwe mu bafana bakomeye ba Cardi B rurangirwa muri muzika ku isi hose.

 

Ezy Greek, uyu mukobwa avuka mu muryango w’abana 6 ndetse akaba abanziriza bucura bw’iwabo.

 

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane mu mashusho y’indirimbo ya Juno Kizigenza yitwa “Please me” aho uyu mukobwa aba yambaye ikariso gusa izwi nka “G string” cyangwa se y’udushumi itamenyerewe kwambarwa mu mashusho y’indirimbo mu Rwanda.

 

Iyi ndirimbo ya Juno Kizigenza yitwa “Please me” igaruka ku rukundo umukobwa aba akunda umuhungu ndetse amushimisha cyane kuburyo atakibasha kumuca inyuma kubera uburyo amushimisha cyane cyane mu buriri.

 

Mu guteguza iyo ndirimbo, Juno Kizigenza yakoresheje ifoto aho yari ahetse uyu mukobwa kuri moto yambaye ikariso gusa izwi nka G string amatako ari hanze, aho iyo foto yavugishije benshi.

 

Ezy Greek asanzwe abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya TN Zethy utunganya amashusho y’indirimbo muri label yise “House rumuli” afasha abahanzi babakobwa harimo uwitwa “Dylan Flex” na Ezy Greek.

 

Zethy yabajijwe impamvu yahisemo gukomatanya gufasha abahanzi ndetse no gukora amashusho y’indirimbo, avugako ari ibintu bijyana Kandi ko ashaka gutanga umusanzu we ku muziki muri rusange.

 

Uretse indirimbo ya Juno Kizigenza uyu Ezy Greek agaragara mo yagaragaye no mundirimbo yitwa “umubiri” ya Dj Virus yakoranye na Caone na Amalon. Arongera agararaga muri Tricky ya Logan Joe ndetse na Kantona ya Dj Pyfo na Kenny K-Shot na E.T.

 

 

Source: igihe

Advertising

Previous Story

“Bari bameze nk’abakundana” ! Umuhanzikazi Camila Cabello na Shawn Mendes ntabwo bigeze bakuranaho ibiganza mu gitaramo cya Taylor swift -AMAFOTO

Next Story

Umwana wo muri Koreya ya ruguru w’imyaka 2 yakatiwe igifungo cya burundu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop