Espoir FC yamanuwe mu cyiciro cya 3

01/06/2024 11:27

Ikipe ya ESPOIR FC yakinaga mu cyiciro cya Kabiri mu Rwanda , yamanuwe mu cyiciro cya Gatatu nyuma yo kugaragara ko hari umukinnyi yakinishije adafite ibyangombwa.

Ikibazo cy’iyi kipe yo mu Karere ka Rusizi cyatangiye kumvikana ubwo yabonaga itike yo gukina imikino ya Kamarampaka , igena amakipe 2 azamuka mu cyiciro cya Mbere gusa nyuma ikaza kuregwa na As Muhanga ko hari abakinnyi ikinisha badafite ibyangombwa.

FERWAFA , Ishyirahamwe ry’umukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda ryinjiye muri iki kibazo , risanga koko Espoir hari umukinnyi ukina mu izamu ikinisha akaba afite Ubwenegihugu bwo muri Congo , nta byangombwa afite.

Uyu Christian Watanga Milembe nta cyangombwa kimwemerera gukina mu Rwanda yagiraga.Ibi rero byatumye tariki 20 Gicurasi FERWAFA ifata icyemezo iyi kipe iterwa mpaga mu mikino itanu byavugwaga ko uyu mukinnyi yakinnye .Nyuma y’ibi , AS Muhanga yo yahise ibona itike yo gukina ‘Playoffs’.

Nyuma FERWAFA yandikiye iyi ko , bigendeye kuri Raporo z’Ubugenzuzi,bwakozwe ku mikino yose yakinnye basanze Christian Watanga Milembe yarakinnye imikino 19 irimo 16 batsinze 2 banganyije n’umwe banganyije.

Espoir yabwiwe ko ubwo ikuweho amanota 50 bari barabonye bakinishije uyu mukinnyi bityo bakaba basigaranye amanota 7 gusa.

Ibi byatumye imanuka mu cyiciro cya 3, kuko yahise iba iyanyuma mu itsinda B yarimo kandi amabwiriza akaba avuga ko ikipe izajya iba iyanyuma mu cyiciro cya 2 cy’abagabo izajya ihita ijya mu cyiciro cya 3.Imanukanye amanota 7 n’umwenda w’ibitego 48.

Advertising

Previous Story

Amasomo y’imyuga yigwa mu mezi 3 arakomeje mu ishuri rya ‘Logic Training Center’

Next Story

Uganda: Padiri yashyize hanze amashusho ari mu gikorwa cy’ubusambanyi n’umugore utamenyekanye

Latest from Imikino

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop