Ese waruzi ko umwana ashobora kuvukana amenyo ! Bibaho kandi ni ibintu bisanzwe, dore icyo inzobere zibivugaho

05/10/2023 11:28

Ushobora kubyumva ntubyemere kuko wowe ntaho urabibona, ariko nibyo harubwo ushobora kubyara umwana akavukana amenyo. Uyu munsi twabateguriye ubucukumbuzi bwimbitse bugaragaza kuntu umwana ashobora kuvukana amenyo, ese ni bibi!? Ese bigira izihe ngaruka? Ese biterwa ni iki!? Ese biravurwa!?

 

 

Ubusanzwe kuvukana amenyo ku mwana ukivuka byitwa “Natal teeth” mu rurimi rw’Amahanga. Ibi ni aho umwana avukana amenyo agaragarira amaso cyangwa se yanyuzwa mu cyuma amenye ukayabona. Natal teeth ubusanzwe ntaba ameze nkamenyo asanzwe cyane ko aba adakomeye cyangwa ngo Abe afite imizi ikomeye ariko aba ari amenyo.

 

 

 

 

Inzobere mu byerekeye amenyo cyangwa ubuzima bw’abana bakivuka, zivuga ko ku mwana kuvukana amenyo kugeza ubu ntabaramenya igitera ibyo bintu, mbese nta mpamvu ifatika igaragaza impamvu umwana ashobora kuvukana amenyo. Icyakora bavuga ko imibereho y’umwana ari mu nda ya nyina ishobora kugira uruhare ku kumera amenyo ku mwana ariko ntibabisobanura neza.

 

 

 

 

Ushobora kubona ayo menyo mu kanwa ku mwana agaragara cyane, aba ari mato adakomeye mbese nk’amenyo akiza bwa mbere. Inzobere zivuga ko mu bana 2000 bavuka ku isi, byibura umwana umwe muri bo agomba kuvukana amenyo. Ababyeyii benshi iyo babyaye umwana umeze gutyo baratinya cyane ko aba Ari ubwa mbere bibabayeho, ariko ntibakwiye kugira impungenge cyane.

 

 

 

 

Nk’uko twabivuze haruguru, nta impamvu ifatika iraboneka ishobora gutuma umwana avukana amenyo. Ushobora kwibaza niba ayo menyo ashobora kugira ingaruka ku mwana! Ntazo kuko ni ibintu bisanzwe gusa hubwo bishobora kugira ingaruka ku mubyeyi kuko mu gihe Ari konsa cyangwa guha ibere uwo mwana ashobora kumuruma.

 

 

 

Nta buvuzi bwihariye buhabwa umwana uvukana amenyo gusa hari ubwo abaganga bakugiriye inama yo kuyakura, kuko bishobora kukurinda guhura na bimwe mu bibazo umwana ashobora gutera nko kukuruma uri kumuha ibere cyangwa se nawe akiruma ururimi cyane ko aba afite amenyo.

 

 

 

 

Ushobora kubyara umwana uyu munsi ntubone ko yavukanye amenyo bitewe nuko atagaragara, mu gihe umaze igihe gito uvuye kwibaruka ukumva umwana wawe asa nufite amenyo cyangwa ajakuruma ukumva Ari amenye ihutire ku ivuriro maze barebe neza Niba umwana wawe ataravukanye amenyo.

 

 

 

Umwanditsi Byukuri Dominique

 

 

 

Source: WebMD

 

 

Advertising

Previous Story

Dore inyamashwa zizwiho kugira ubwenge cyane kurusha izindi

Next Story

Byinshi wamenya kuri Henry Fischel wazanye icyitwa ikizamini cyangwa kubazwa mu ishuri

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop