Ese ukwiye kuba inshuti n’uwahoze ari umukunzi wawe ? Dore icyo inzobere zibivugaho

21/01/2024 08:33

Kimwe mu bintu bikomerera abantu benshi ni ugufata umwanzuro niba Koko ukwiye kuba inshuti n’uwahoze ari umukunzi wawe! Niba nawe icyo kibazo ukunda kucyibaza gufata umwanzuro bikaba byarabaye ikibazo nawe ukwiye gusoma iyi nkuru kugira ngo ubone icyo inzobere zibivugaho nawe ufate umwanzuro.

 

Mu gihe cyose utandukanye n’umukunzi wawe kenshi wibaza niba mwakomeza kuba inshuti cyangwa ubushuti nabwo niba mwabureka!

 

Icyo kibazo nta gisubizo gihamye gifite cyangwa ngo tuvuge ngo iki gisubizo gifasha benshi kuko abantu bose si kimwe. Byose biterwa n’umubano wowe ufitanye n’uwo mwahoze mukundana.

Tugendeye ku mwanzuro cyangwa kubyo inzobere zivuga kuba waba inshuti n’uwahoze ari umukunzi we cyangwa mutaba inshuti, umva uko izo nzobere mu byerekeye umubano zibivuga;

Mu gihe umwe ari serie mubyo gutandukana kwanyu, yiteguye kuba yakomeza ubuzima bwe neza mutari mu rukundo, icyo gihe uwo muntu byagorana ko ashobora kuba yakwanga kuba inshuti n’uwahoze ari umukunzi we kuko we n’ubundi aba yiteguye gukomeza ubuzima bwe neza nta rukundo ruri hagati yanyu.

 

Niba uziko wigeze kujya mu rukundo cyane n’uwahoze ari umukunzi wawe ukaba ushaka ko mwakomeza kuba inshuti icyo gihe uzaba ufashe umwanzuro mubi cyane.

 

Dr Anisha avuga ko umutima wigeze gukunda umuntu cyane utashobora kuba inshuti nuwo wakunze, mbese bishobora kurangira wongeye kumukunda wabyitaga ubushuti.

Kuba inshuti n’uwahoze ari umukunzi wawe biterwa nuko urukundo rwanyu rwarangiye, niba ushaka kuba inshuti n’uwahoze ari umukunzi wawe kubera ko wumva umukumbuye, ni ngombwa ko ureka kuba inshuti nawe.

Source: timesnownews.com

Advertising

Previous Story

Manager wa Diamond Platnumz ari mu gihombo gikomeye

Next Story

Raymond yaciye agahigo mu guteka Chapati

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop