Advertising

Ese ni iyihe myaka wakoreraho marriage kugirango bikurinde gatanya

18/07/2024 08:13

Ingingo y’imyaka ikwiye umuntu yashyingirirwamo ni imwe mu zitavugwaho rumwe hashingiwe ku mpamvu zitandukanye zirimo imyumvire, ubumenyi ndetse n’imico y’abantu, ariko ubushakashatsi na bwo hari icyo buyivugaho.

Nk’ubwakozwe n’inzobere mu mibanire y’abantu, Nicholas H. Wolfinger, wo muri Kaminuza ya Utah yo muri Amerika, bugaragaza ko abafite imyaka y’ubukure iri hagati ya 28 na 32, ari bo baba bafite amahirwe menshi yo gushyingiranwa ntibatandukane.

Yabukoreye ku baturage bo muri Amerika, mu isesengura ryifashishije amakuru y’ibyavuye mu ibarura rusange ryo hagati y’umwaka wa 2006 na 2010, na 2011-2013, ryagarukaga ku bijyanye n’ubwiyongere bw’abatuye icyo gihugu (National Survey of Family Growth- NSFG).

Yagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma abari mu myaka 28-32 badapfa gutandukana mu buryo bworoshye, harimo kuba muri iyo myaka ari bwo abantu baba bataragira za gatanya za mbere zibasigira abana, ngo umuntu abe yakongera gushaka afite abana batuma igihe yakageneye umukunzi we akimugabanya na bo, ngo bibe byagira uruhare mu kutumvikana kwabo.

Ikindi ni uko baba bamaze kwisobanukirwa no kumenya gufata imyanzuro, ku buryo baba bumva neza ko bahisemo kubakana ubuzima n’umuntu aho kuyoborwa n’amarangamutima.

Hari kandi kuba muri iyo myaka ari bwo abantu mu bihugu bimwe na bimwe baba bamaze kwiyubaka mu bushobozi bw’amafaranga, ku buryo umubano wabo udakunze guhungabanywa n’ibirimo ubukene.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko ibyago byo gutandukana byiyongera cyane ku bashakana barengeje imyaka 32, ndetse bikiyongera ku kigero cya 5% buri uko hiyongereyeho umwaka nyuma y’iyo.

Ubu bushakashatsi ntibwibasira abantu bashobora kuba barashatse mbere y’iyo myaka cyangwa bakayirenza batarashaka, kuko buri wese ashobora kugira impamvu zumvikana zatumye abikora mbere cyangwa nyuma y’icyo gihe.

Previous Story

Menya impamvu imibonano mpuzabitsina ariryo shingiro ryo kubaka urugo

Next Story

Bruce Melodie agiye gushyira hanze indirimbo nshya

Latest from Inkuru z'urukundo

Abasore gusa: Amagambo 10 aryohera umukobwa

Mu buzima bw’urukundo n’imibanire, amagambo akora ku mutima ashobora kugira uruhare rukomeye mu gushimangira umubano hagati y’abakundana. Amagambo meza atuma umukobwa yumva akunzwe, yubashywe,
Go toTop