Kubyara ni kimwe mu bintu bikomeye cyane biba ku mugore mu buzima bwe, ndetse impamvu kiri mu byambere ni uko iyo umugore abyara ahura n’ibibazo ndetse n’uburibwe budasanzwe ndetse arinabwo bishobora no kumuviramo gupfa mu gihe ari kubyara.
Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku mpamvu zishobora gutuma umugore apfa ari kubyara.
Mu magana y’abagore batwite cyangwa se bari kubyara, babiri cyangwa batanu muri bo barapfa, ndetse bagapfa bari kubyara. Inzobere zivuga ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umugore abyara nabi bityo agapfa, niyo mpamvu turagaruka ku mpamvu 3 zikomeye cyane zishobora gutuma umugore apfa ari kubyara.
Dore izo mpamvu 3 zikomeye cyane zishobora gutuma umugore apfa ari kubyara;
1.Kuva bari kubyara
Kuva bivuze kuva amaraso menshi, iyo umugore Ari kubyara umwana ashobora kuva amaraso menshi akanga kurekera kuva rimwe narimwe akavira mi imbere bityo bikaba bishobora gutuma umugore apfa ari kubyara. Mu gihe rero umugore ari kuba ariko ntiyitabweho byihuse n’abaganga bishobora gutuma uwo mugore apfa arimo kubyara.
2.Kwiyongera ku muvuduko w’amaraso
Mu gihe umugore ari kubyara ari muri icyo gikorwa akaza kugira umuvuduko w’amaraso ukabije, nabyo bishobora kumuviramo gupfa. Nabyo inzobere zivuga ko abaganga cyangwa ibitaro ibyo byashoboka ko babyitaho ariko iyo babigenzemo gacye umugore ashobora gupfa.
3.Infection
Inzobere zivuga ko Kandi umugore ashobora gupfa Ari kubyara bitewe na infection yatewe nisuku nke y’ibitaro uwo mugore Ari kubyariramo, bityo agafatwa na infection bikarangira apfuye. Ni ngombwa rero ko ibitaro byita cyane ku isuku yabyo cyane mu gihe umugore ari kubyazwa.
Source: fleekloaded.com