Ese DRC ishobora kuvamo ibihugu 2 ? M23 yashyizeho inzego z’Ubuyobozi mu duce iyobora

24/01/2024 14:35

Umutwe wa M23 washyizeho inzego z’Ubuyobozi mu Turere iyobora mu rwego rwo gukomeza kurinda abaturage n’ibintu byabo nk’uko babitangaje nyuma yo gushyiraho amabwiriza agenda utwo duce nk’uko babinyujije mu itangazo.

 

Umutwe wa M23 wasohoye itangazo rishyiraho abayobozi b’Uturere  n’utundi tuce tugenzurwa nawo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru mu Burasirazuba bwa Congo.Abashyizweho ni abakuriye Rutshuru ubu igenzurwa na M23 hamwe n’abakuriye Uduce twa Bunagana, Kiwanja na Rubare zo muri Rutshuru.M23 yakoze ibi nyuma y’igihe gito yugarijwe n’ibitero by’indege z’igisirikare cya DR Congo hamwe n’imirwano ya hato na hato yo kubutaka mu bice bya Rutshuru na Masisi byegereye Umujyi wa Goma.

 

Umuvugizi wa M23 , Lawrence Kanyuka yatangaje ko ingabo za Leta zabonye Drone 3 zimaze iminsi zikoreshwa mu Kurasa M23 , avuga ko uyu mutwe ‘wahanuye ‘ imwe muri izo 3 nk’uko byagaragajwe n’amashusho y’ibice bitandukanye by’iyi Drone.Abategetsi bashyizweho ni ; Prince Mpabuka wagizwe Umuyobozi wa Rutshuru.M23 ntabwo yavuze niba yashyizeho Ubuyobozi muri Masisi aho igenzura igice kinini cyayo.

 

Bamwe bafashe uyu mwanzuro nk’intangiriro zo gushyiraho igihugu cya Kabiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abandi bavuga ko mu gihe uyu mutwe ufute aho uyobora  ufite uburenganzira bwo kuhashyira n’ubuyobozi.

Isoko:BBC

Advertising

Previous Story

Amosomo 3 urubyiruko rukwiriye kwigira kuri H.E Paul Kagame ! Dr Jean Nepo Utumatwishima

Next Story

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku marozi ari mu mupira

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop