Ese bite by’urubanza rwa Kazungu , azaburana ryari ?

05/12/2023 20:58

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwamaze kuregera mu mizi Dosiye buregamo Kazungu Denis , ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi bw’abagera kuri 14.

Urukiko Rwizumbuye rwa Nyarugenge rwamaze kwakira Ikirego mu mizi ndetse biteganyijwe ko Kazungu Denis azaburanishwa mu Ntangiriro z’umwaka utaha , ku itariki ya 5 Mutarama 2024.

 

Ku wa 26 Nzeri 2023, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwategetse ko Kazungu afungwa by’agateganyo iminsi 30 , kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha ndetse n’izituma akurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Nyuma y’iminsi 30 Ubushinjacyaha bwongeye gusaba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko Kazungu yakongerwa iminsi yo gufungwa by’agateganyo kubera ko iperereza ku byaha akurikiranyweho ryari rigikomeje kubera ko bwari bugishakisha imyirondoro y’abakorewe ibyaha bose.

Ubwo yabazwaga n’umucamanza kucyo yavuga kucyifuzo cy’Ubushinjacyaha, Kazungu wari i Mageragere , yavuze ko ibyo busaba ntacyo yarenzaho mu gihe byaba aribyo bizatuma haboneka ibindi bimenyetso ku byaha akurikiranyweho.

Ku wa 25 Ukwakira 2023 , Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Kazungu Denis akomeza gufungwa by’agateganyo kugira ngo kugira ngo iperereza rikomeze ndetse Dosiye itunganywe iregerwe Urukiko mu mizi.

Kuri ubu Ubushinjacyaha bwamaze kuyiregera Urukiko ndetse muri Mutarama 2024 nibwo azatangira kuburanishwa hamenyekane uko ibyaha akekwaho yabikoze n’ibihano asabirwa n’Ubushinjacyaha.

Kazungu Denis akurikiranyweho ibyaha 10 birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake , Iyicarubozo, Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato , Guhisha umurambo w’undi muntu , Gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe kumakuru abitse muri mudasobwa.

Mu iperereza ry’ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica kakuwemo imibiri y’abantu 12.Ubwo yari abajijwe icyamuteraga kwica abantu Urwagashinyaguro akanabashyingura , Kazungu Denis yabwiye Urukiko ko yabahoraga ko bamwanduje SIDA kubushake n’ubwo byaje kunyomozwa kuko mu bizamini by’amaraso byafashwe byagaragaye ko Kazungu atarwaye SIDA.

N’ubwo hamaze gutangazwa amatariki ariko ntibiramenyekana niba Kazungu azaburanira ku cyicaro cy’Urukiko rw’Isumbuye rwa Nyarugenge cyangwa niba ruzimurira imirimo yarwo aho yari atuye yanakoreye icyaha nk’uko bikunze kugenda kuri bamwe.

Isoko: IGIHE

Advertising

Previous Story

“Boss yansanze ryamye amanura ikariso aransambanya antera inda anyanduza na SIDA ” – VIDEO

Next Story

Zari Hassan yifurije isabukuru nziza y’amavuko umugabo we Shakib Cham n’umuhungu we

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop