Advertising

DRC: Urubyiruko ruri gutorezwa guhangana na M23 rwishimiye ko ruri guhabwa ibiryo bizarwongerera imbaraga ku rugamba

02/04/25 11:1 AM
1 min read

Nyuma y’aho Umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma ugakaataza werekeza mu Mujyi wa Bukavu, Leta ya Congo yahise ifata umwanzuro wo gutoza urundi rubyiruko rwiyongera kuri Wazalendo , FARDC , Ingabo z’Abarundi , Abacanshuro na FDLR mu guhangana na M23.

Uyu mwanzuro kandi wafashwe nyuma y’ijambo rya Perezida wa Congo Felix Tshisekedi, wasabye urubyiruko kwinjira mu Girisikare ku byinshi agahita yongera ibyahabwaga ingabo za Congo, ahubwo hakagabanywa ibyahabwaga Abayobozi mu nzego za Leta akabikora agamije guha imbaraga ingabo ze.

Bamwe mu rubyiruko ruri guhabwa imyitozo ya Gisirikare kugira ngo rujye ku rugamba ku rwana n’uwo bita umwanzi wabo, mu gihe bikomeje kugaragara ko intambara irimo kwaguka iva mu gace kamwe ijya mu kandi na cyane ko M23 iri kwereza muri Kivu y’Epfo bikije ku biryo bari guhabwa nk’intwari izabafasha gutsinda urugamba.

Umwe yagize ati:”Bikunze kuvugwa ko iyo umuntu atariye ataba afite imbaraga zo gukora. Batuzaniye ibiryo kugira ngo bidufashe kurengera Igihugu cyacu kuko tudafite ibiryo, nta mbaraga twabona”.

Christophe Lagalula uri gutozwa nawe yagize ati:”Ibi biribwa ni ibizadufasha kugira imbaraga aho tugiye kurwana kubera ko intambara isaba gukoresha uburyo bwose, igifu n’imbara”.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo aba biganjemo urubyiruko bagaragaye ku kibuga cy’Umupira aho bavuga ko biteguye guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23 bakumvikanisha ko uretse kumena amaraso biteguye no gupfa.

Aba batozwa n’umuntu wa mbaye gisevire ibintu bitera urujijo ku ba bareba , bakibaza niba imyitozo bahabwa yaba iri ku rugero rwo kubafasha guhangana n’umutwe watsinze igisirikare cy’Igihugu ndetse ukigarurira n’utundi duce muri Kivu ya Ruguru.

Uyu ubatoza yagize ati:”Tumaze iminsi itatu dutoza bagenzi bacu, bashobora gukora imyitozo yose tubahaye harimo gusimbuka, hari n’ibindi dukora ariko ntashaka kuvuga kugira hatagira amabanga mbwira abanzi bacu kuko murabizi ko ubu aribwo tugiye guhangana nabo”.

Yakomeje agira ati:”Nashakaga ku kubwira ko bagenzi bacu bari hano, batojwe neza bahabwa imyitozo ibereye urugamba”.

Igitero cy’Umutwe wa M23 , ni cyo gitero cya Mbere cyibasiye Uburasirazuba bwa Congo kamaze gufatwa nk’akaberamo isibaniro idashira kubera umubare w’imitwe myinshi ibarirwamo.

Mu mwaka 30 ishize, abantu babarirwa muri Miliyi 6 barapfuye kubera intambara zumvikana nkizidafite impamvu. Leta ya Congo , yatangaje ko yiteguye gushaka abakorerabushake biteguye kurwanya umutwe wa M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop