DRC: Umuyobozi wa Mobondo bivugwa ko ufashwa na Joseph Kabila yishwe

04/16/25 13:1 PM
1 min read

Umuyobozi w’umutwe wa Mobondo ubarizwa mu Ntara ya Mai Ndombe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , yishwe nyuma y’imirwano yahuje FARDC n’abarwanyi bitwaje intwaro.

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Mbere zishe Umuyobozi w’Umutwe wa Mobondo mu gitero bivugwa ko cyari cyateguwe mu Ntara ya Mai Ndombe.

Uwo muyobozi n’umwungiriza we amakuru avuga ko bafashwe n’ingabo za Congo , ubwo barimo berekeza ku cyicaro gikuru baza gutangirwa n’abandi barwanyi , ari naho uwo mugabo yarasiwe.

Umuvugizi w’iyo Operasiyo yiswe ‘Ngema’ yagize ati:”Habayeho ku rwana hagati y’ingabo za Leta n’abarwayi bari bitwaje intwaro. Muri iyo mirwano , niho uwo muyobozi wa Mobondo wari wafashwe yarashwe”.

Uyu we yemeza ko uwari wungirije uwo muyobozi we atapfuye ahubwo ko yajyanywe guhatwa ibibazo. Ati:”Umwungiriza we ntabwo yapfuye, yagiye kubazwa”.

Uwo mutwe wa Mobondo ushinjwa ibyaha bitandukanye birimo gufata ku ngufu abaturage no kubashimuta harimo n’abantu bivugwa ko bashimuswe na Mobondo ku wa 12 bakaza gusangwa mu matware yawo.

Umwe mu bashinja Jose Kabila kuba inyuma y’uwo mutwe harimo Jean Pierre Bemba uherutse no kubitangariza mu Mujyi wa Bandundu.

Jean Pierre Bemba yagize ati:” Ati:”Kuva namenya Bandundu ntabwo nari narigeze numva abantu b’amoko abiri baturanyi bicana. Nari Minisitiri w’umutekano twigese gufunga abantu tubahata ibibazo , hanyuma bavuga buri kimwe harimo n’izina ry’uwahoze ari Perezida wa Congo”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop