Advertising

DRC: Moise Katumbi ashyigikiye inzira y’ibiganiro yatangijwe n’abihaye Imana

02/17/25 6:1 AM
1 min read

Moise Katumbi n’Ishyaka rye bashyigikiye inzira y’ibiganiro yatangijwe n’abihaye Imana mu rwego rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo. Abihaye Imana batangiye iyi nzira bahuye na Katumbi ni abo muri CENGO na ECC mu Gihugu cy’u Bubiligi.

Abihaye Imana bo mu muryango CENGO ( National Episcopal Conference of Congo ) n’abo muri ECC ( Church of Christ in Congo kuri iki Cyumweru tariki 16 Gashyantare bahuye na Moise Katumbi n’abandi bayobozi bakuru bo mu ishyaka rye rya ‘Together for the Republic’.

Ku ruhande rwa Senateri Salomon Idi Kalonda ,ngo inzira yatangijwe n’abihaye Imana barimo aba Padiri n’aba Pasiteri bo mu nsengero zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niyo ihura n’ibyifuzo byinshi by’Abanye-congo.

Yagaragaje ko biri guca mu nzira nziza kuko ngo nta yindi nzira ishoboka yo kugarura amahoro.

Aba baherukaga kuganira na M23 ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo barebe ko bagaruta amahoro binyuze mu biganiro n’ubwo Perezida wabo atari yabyumva neza.

Senateri Salomon avuga ko Katumbi n’Ishyaka rye bashyigikiye inzira y’ibiganiro.

Ati:”Birashoboka gukomeza DRC , hakagaruka ubumwe n’ubushobozi , tukayemerera kubaho mu mahoro igasubirana ishema ryayo. Isi yose iduha urwamenyo ariko igisubizo cyabyo ntabwo kizava hanze. Kiri muri twe, muri DRC”.

Yavuze ko Abanye-Kongo bose bakwiriye kwicara kumeza amwe y’ibiganiro. Kugeza ibyo baganiriye ntabwo biramenyekana.

Kugeza ubu Leta ya Congo yemeje ko M23 yafashe Bukavu.

 

Go toTop