Ku wa 22 Mata 2025 , abantu 5 baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato yabereye hagati ya Brazzaville na Kinshasa.
Mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho Jean Pierre Bemba ryavuze ko abagera kuri 15 barokotse iyo mpanuka kubera ko bari bambaye amajire (Life Jacket).
Muri iryo tangazo bavuze ko kandi abagera kuri 5 barimo abana 2 baburiwe irengero.
Abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabwe kujya bambara umwambaro wabugenewe (Life Jacket) igihe cyose bari mu kiyaga cyangwa mu mugezi.
Ati:”Kunanirwa gukurikiza ayo mabwiriza birimo kubura ubuzima bw’abantu nk’uko byagenze no muri Bolonge ku wa 07 Mata no muri Mbandaka ku wa 15 Mata 2025″.
Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho yasabye abaturage kujya bibuka kwa mbara umwambaro wabugenewe bari mazi , yemeza ko kutazabikora bizatuma bahanwa.

Si ubwa mbere muri Congo Ubwato buhitanye abantu akaba ariyo mpamvu benshi basabwa gukomeza kwitwararika.