DRC: Imirwano yakomeje hagati ya M23 na FARDC

2 weeks ago
1 min read

Mu minsi 5 ishize , Umutwe wa M23 na Leta ya Congo ku bufatanye na Qatar basinye amasezerano yo guhagarika imirwano bagamije gushakira umuti mu biganiro ariko kugeza ubu haravugwa imirwano yagati yabo muri Kivu zombi.

Nyuma y’amasezerano ya M23 na Leta ya Congo haciyeho iminsi ibiri gusa u Rwanda na rwo rwagiranye amasezerano ya Leta ya Congo “Declaration of Principles” i Washington impande zombi zigira ibyo zemeranya biganisha ku mahoro arambye.

Nk’uko Radiyo Okapi ibitangaza ngo ntabwo intwaro zigeze zifashwa hasi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko muri Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru ahakomeje kumvikana imirwano.

Radiyo Okapi ivuga ko ku cyumweru, Umutwe wa M23 wafashe agace ka Kaziba gaherereye muri Walungu nyuma y’imirwano ikomeye yahuje uwo mutwe na Wazalendo ifatanyije na FARDC.

Uko gufata Kaziba byatumye begera cyane Minembwe ahari Umutwe wa Twirwaneho wahuje imbaraga na AFC/M23 nyuma yo kwicwa ku wari Umuyobozi wayo Makanika warashwe na FARDC nk’uko byagiye bivugwa.

Bivugwa ko kandi M23 ikomeje ibirindiro byayo i Kabare na Kalehe.

Radiyo Okapi ati:”Kutizerana ku mpande zombi bituma hatabaho guhagarika imirwano bigatuma imbaraga zishyirwamo ngo intanbara ikemuke mu biganiro zitubahirizwa”.

Go toTop