DRC/Beni-Mbau: Imibare yabahitankwe n’ibitero by’umutwe wa ADF ukomeje kwiyongera cyane bitigeze bibaho

27/07/2024 07:16

Umubare w’abahitanwe n’ibitero biherutse gukorwa n’inyeshyamba za ADF i Babila-Bakaiko, mu Murenge wa Beni-Mbau, mu karere ka Beni, umaze kugera kuri 50 bapfuye, ugereranije na 19 babanje gutangazwa.

Ibi bitero byabaye ku wa gatatu 24 Nyakanga na kuwa Kane 25 Nyakanga, bituma umubare w’abantu bishwe mu gihe cy’icyumweru ugera kuri 90.

Ibi bitero byagabwe ku Midugudu itatu yo mu gace ka Babila-Bakaiko, iherereye muri Batangi-Mbau. Nk’uko byatangajwe na Kinos Katuho, perezida wa sosiyete sivile yo muri ako karere, ADF yakajije umurego mu bikorwa byayo byubugizi bwa nabi muri ako karere.

Yagize Ati: “Umubare kuva ku wa gatatu kuwa 24 Nyakanga 2024 kugeza ku wa kane kuwa 25 Nyakanga 2024 mu Mijyi ya Mangambo, Katerain, na Kotaokola wiyongereye uva ku bantu 19 bagera kuri 50 bishwe na ADF. Mu gihe cy’iminsi umunani, kuva ku ya 16 kugeza ku ya 24 Nyakanga, twababajwe n’impfu 90. Turasaba guverinoma ya Congo guha ibikoresho,kongerera imbaraga abasirikare bacu ba FARDC mu nzego zo hasi”.

Perezida w’Imiryango itegamiye kuri Leta yerekana kandi ko imibiri myinshi y’abahohotewe ikomeje kuryama ahabereye ayo makuba, kubera kutabona ahantu ho kubashyingura hafite umutekano.

Urubyiruko rwo mu baturage rwatwaye imirambo myinshi mu buruhukiro bw’Ibitaro bikuru bya Oicha, aho bashyinguwe ku wa kane Nyakanga 25.

Kinos Katuho agaragaza impungenge z’umutekano w’Akarere kandi arasaba ko hashyirwaho ibikorwa bya gisirikare bihuriweho na FARDC na UPDF (ingabo za Uganda).

Kugeza ubu, ingabo za Congo ntizigeze zigira ibyo zitangaza kuri ubwo bwicanyi.
Abaturage bo mugace ka Beni baherutse gukora imyigaragambyo basaba ubutegetsi bwa Kinshasa ko bwabaha intwaro ndetse n’imyitozo ya gisirikare kugirango babashe kwirwanaho bicungira umutekano kuko babona igisirikare cya Fardc cyarananiwe kubacungira umutekano ngo bareke guhohoterwa no kwicwa n’imitwe yitwaje intwaro cyane cyane uwa ADF.

Previous Story

Menya ibishobora gutera indwara y’umutima n’uburyo wayirinda

Next Story

DRC :Imyigaragambyo y’abashinzwe ikigo gikurikirana iruka ry’Ibirunga irakomeje mu gihe byo biruka

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop