Advertising

Dore ingaruka zo gukundana na sugar mummy

10/07/2024 07:33

Mu gihe isi ikomeje gutera imbere, imibanire y’abantu nayo igenda ihinduka. Kimwe mu bintu bigezweho ni ukubona abantu bakiri bato bakundana n’abakuze cyane, cyane cyane abagore bakuze bazwi nka ba sugar mummies. N’ubwo ku basore bakiri bato gukundana na ba sugar mammy bishobora kubabera amahirwe, ariko hari ibi byinshi by’uru rukundo.

1. Kubera ubwisanzure : Akenshi iyo ukundana na sugar mummy, iyo amaze kumva ko uri uwe, ntawundi mugomba kumusangira, atangira kujya akubuza ubwisanzure bwawe, nko kukubuza kuvuga n’inshuti zimwe na zimwe, kukubuza kujya aho ushaka hose, n’ibindi nkibyo.

2. Amagambo y’abantu : Akenshi iyo abantu bamenye ko ufite Sugar Mummy mukundana, benshi batangira kugucira urubanza bumva ko icyo ushaka kuri uwo Umugore ari amafaranga, kabone niyo waba umukunda by’ukuri.

3. Gushwana cyane mu rukundo: urukundo rwa Sugar Mummy n’umusore ukiri muto, akenshi rugaragaramo gushwana kwa hato na hato bitewe nuko ibyo abato bakunda ataribyo abakuze bakunda. Ndetse Sugar mummy arafuha cyane,  bityo iyo akubonanye n’abandi biba inambara.

 

4. Guhura n’Ibibazo by’indwara za hato na hato : Kenshi aba bagore kuko baba bakuze, hari ubwo usanga mu myaka yabo mito barakoze imibonano mpuzabitsina Kenshi bakaba bakwandura virus itera sida, bityo nawe ukaba wakandura uziko uri mu byishimo.

5. Kwangirika kw’ejo hazaza hawe : Iyo uri umusore ukinjira mu bintu by’aba sugar mummy, Kenshi ahazaza hawe haba hari gucyendera. Bitewe nuko sugar mummy ashobora kukujyana mu bintu by’ubuyobe cyangwa akaba yanakwanduza izo ndwara.

 

Nibyo koko urukundo na sugar mummy rushobora kuguha ibyishimo byinshi n’ubuzima bwiza, ariko ni ngombwa kwitonda no kureba kure ibibazo bishobora kuvuka. Uko byagenda kose, ni ingenzi guhitamo neza no guharanira icyatuma ubuzima bwawe buba bwiza kandi bukagira intego.

Previous Story

Lamine Yamal yibutse ifoto ye ateruwe na Lionel Messi akiri uruhinja

Next Story

Celine Dion ari kugobokwa n’abakinnye muri Filime ya Titanic

Latest from Utuntu n'utundi

Inyamaswa zihaka igihe kirekire

Ijambo guhaka rikoreshwa ku bisimba binini by’ibinyamabere nk’inka, gusa ku muntu harimo umwihariko, hakoreshwa ijambo gutwita. Hano ku umunsi.com twabakoreye urutonde rw’inyamaswa zihaka igihe

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

Gukosa ndetse no kutumvikana ni ibintu ikiremwamuntu cyagiye kubana nabyo kuva mu bakurambere muri muri Edeni, gusa icyiza ndetse cy’ingenzi ni ukumenya uburyo ki
Go toTop