Dore impamvu ukwiye kurya urusenda mu biryo urya buri munsi

31/12/2023 11:11

Kimwe mu birungo cyangwa iryoshya bityo abantu benshi bakunda ni urusenda, Hari abarurya kuko bizera ko rubatera appetit yo kurya cyangwa se hakaba hari n’abandi urusenda ruryohera. Muri iyi nkuru twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku byiza byo kurya urusenda.

 

 

Guhera uyu munsi niba nawe utarya urusenda ukwiye kubyiga kuko rufite akamaro gakomeye cyane mu mubiri wawe. Nawe ururya kuko urukunda cyangwa rugutera appetit, uyu munsi ni ngombwa ngo umenye akamaro rukugirira mu mubiri wawe.

 

 

Icyakora urusenda turi kuvuga hano, si izi nsenda zikorerwa mu nganda kuko zo zongerwamo ibindi bintu, ahubwo turi kuvuga urusenda piripiri uru rw’imisogwe kuko rwo ruba rukimeze neza ndetse ruvuye mu murima.

 

 

Dore akamaro ko kurya urusenda mu biryo urya buri munsi;

 

 

1.Rufasha Umutima wawe kumera neza.

Kurya urusenda mu biryo urya buri munsi bituma utarwara Umutima cyane kuko urusenda rwifitemo intungamubiri zifasha amaraso gutembera no gukora neza mu mutima.

 

 

2.Rukurinda kurwara diabetes:

 

Ikindi inzobere zivuga ko kurya urusenda mu biryo urya buri munsi bituma utarwara Diabetes cyane ko ngo urusenda rufite ubushobozi bwo kugabanya isukari mu mubiri wawe.

 

 

3.Rukirinda uburibwe

 

Ikindi urusenda ruzwiho kurinda uburibwe ushobora guhura nabwo, inzobere zivuga ko urusenda rimwe narimwe rutuma utaribwa umutwe cyane mu gihe uguze ikibazo runaka mu Mutwe.

 

 

4.Rufasha mu igogora

 

Urusenda rufasha umubiri wawe mu igogora aho rushobora gufasha umubiri wawe kuba wafatwa na zimwe mu ndwara zishobora guterwa nibyo wariye harimo nka Diarrhea.

 

 

5.Rukurinda umubyibuho

 

Inzobere zivuga ko Kandi urusenda rufite ubushobozi bwo kugabanya umubyibuho kuko ngo urusenda rukamura bimwe mu binure biri mu mubiri wawe bityo bigatuma utabyibuha.

 

 

 

 

Source: ghettoradio.co.ke

Advertising

Previous Story

Kenya : Umukecuru w’imyaka 89 yafashwe ku ngufu hafi kwicwa

Next Story

Waruziko igikoma gifitiye umumaro umubiri wawe, Dore impamvu ukwiye kunywa igikoma buri munsi

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza bidasanzwe byo kurya inanasi

Inanasi ni urubuto ruzwi cyane ku isi yose kubera uburyohe bwayo ndetse n’akamaro k’ubuzima ifite. Uru rubuto rukomoka mu muryango w’ibinyomoro (Bromeliaceae) kandi rwamenyekanye

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop