Dore ibyiza byo kurara wambaye ubusa kubantu

25/03/2023 14:46

Ubusanzwe abantu bamwe batinda kuryama bibaza ku mwambaro bari burarane, ariko kandi kurara umuntu yambaye si byiza nko kurara umuntu yambaye uko yabutse, kuko bituma umuntu asinzira neza kandi umubiri we ukagira ubushyuhe bukwiriye, ndetse n’ibinure bikagabanuka umubiri ukabugwa neza.

Dore ibyiza byo kurara umuntu yambaye uko yavutse dukesha urubuga rwa Gentside.
https://www.youtube.com/watch?v=71g72zAcGOQ

Kurara umuntu atambaye bituma umubiri ushyuha.Abantu batandukanye bibwira ko kuryama bambaye ari byo bituma umubiri ushyuha, ariko umubiri urwanya ubushyuhe iyo umuntu atambaye. Amaraso agatembera neza mu mubiri. Imyenda yo kurarana nk’amapinjama, amasogisi hamwe n’ibyo bambara mu biganza, bibuza amaraso gutembera neza mu mubiri, igihe umuntu aryamye.

Ibinure biragabanuka.Kurara umuntu yambaye uko yavutse, bituma ibinure bigabanuka mu mubiri kandi umubiri akaruhuka neza. Umubiri ukoresha imbaraga kugira ngo ushyuhe bityo bigatuma utakaza ibinure.
https://www.youtube.com/watch?v=71g72zAcGOQ
Bituma umuntu ahorana itoto.Kuryama wambaye cyangwa wabanje guhura n’ubushyuhe bwinshi, bituma umubiri utarekura umusemburo wa « mélanine » hamwe n’umusemburo utuma umuntu akura, akaba ari nayo misemburo y’ibanze ibuza umubiri kudasaza. Iyo ubushyuhe bugabanutse mu mubiri, kubera ko umuntu yaryamye atambaye ya misemburo irarekurwa bigatuma uruhu ruhorana itoto. Bituma kandi umubiri ukora umusemburo witwa “endorphine” utuma umuntu akira indwara mu buryo bworoshye. Ikindi kandi kurara umuntu atambaye bituma imisemburo y’abagore ikorwa cyane.

Birinda ubwandu.Ibice bikunda gutota, hamwe no mu myanya y’ibanga, hakenera umwuka wo hanze, ubushyuhe butewe no kurara umuntu yambaye bituma udukoko twororoka, bityo udukoko twanduza tukavuka umuntu akaba yakwandura uburwayi ku buryo bworoshye.

Bifasha mu bushake bw’imibonano mpuzabitsina: Kurara bombi batambaye bituma barushaho kwiyumvanamo, kandi bikongera n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Advertising

Previous Story

Inka yahawe icumbi nyuma yo gutoroka ibagiro

Next Story

Dore ibintu 4 byafasha umusore udafite amafaranga gutereta umukobwa akamwegukana

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop