Igihe unywa igikombe cy’amata n’imineke buri joro, bishobora kugira ingaruka nziza zitandukanye ku buzima bwawe. Amata n’imineke bifite intungamubiri nyinshi zigira akamaro ku buzima, harimo proteyine, calcium, vitamini B6, na potasiyumu.
Kunywa amata mbere yo kuryama bizwiho gufasha kubona gusinzira neza kubera ko arimo amino asidi ya tryptophan izwiho kuzamura urwego rwa serotonin, ikaba hormone y’amarangamutima no kwiruhura ku mubiri. Imineke nayo ifite potasiyumu na magnesium, bikaba byongera kwiruhura k’umubiri no korohereza ibitotsi. Vitamini B6 iba mu mineke ifasha umubiri gukora hormone ya melatonin, ikaba ingenzi mu gutuma uryama neza.
Dore ibindi byiza ushobora gukuramo.
1. Imbaraga nyinshi: Amata atanga proteyine ikenewe ku kwiyubaka k’imikaya, mu gihe isukari iri mu mineke iha umubiri imbaraga zihuse.
2. Ubuzima bwiza bw’amagufa: Calcium iri mu mata ifasha amagufa gukomera, ikanafasha mu mikurire myiza y’amagufa n’amenyo.
3. Kurinda umuvuduko w’amaraso: Potasiyumu iri mu mineke ifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso.
Ariko kandi, hari ingaruka zishobora guterwa no gusangira amata n’imineke mu gihe kitari cyo. Aha twavuga nko kugira ubuzima bw’umwuka bubi cyangwa ibindi bibazo by’urusobe. Kubirya byombi hamwe bishobora kuba
Nubwo bitorohera abantu bose kubo amata n’imineke bya buri munsi, gusa wagerageza ukajya ubona umuneke wa buri gitondo kuko ugufasha kwirirwa wumva umeze neza kandi ufite imbaraga.