Ibintu bito nibyo bishobora gutuma uwo mukundana amenya ko umutekerezaho.
Kuhanzi b’iz’urukundo, bo bazi neza ko amagambo meza n’umunyenga urimo aribyo bishobora gutuma wandika neza.Urukundo ubwarwo rwishakira injyana.Muri urwo rugendo rwo kubana nk’umugabo n’umugore cyangwa abakundana hakwiriye kubamo kuvomerera urwo rukundo umunsi ku munsi.
1.Kumwandikira akandiko mu gitondo.
Tangira umunsi umuhaye ubutumwa bwiza bwuzuye urukundo kugira ngo nawe umufashe kumara umunsi ameze neza kandi akomeye.Kumubwira ngo ‘Mwaramutse’ ukongeraho andi magambo uzi neza ko akunda, bituma umunsi wanyu urangira neza.
2.Gira ibyo umukorera.
Niba hari imirimo yabyukaga mu gitondo ari gukora , byaba byiza wowe ubimukoreye kugira ngo ukomeze umufashe kunyurwa n’urukundo rwawe umuha umunsi ku munsi.Ushobora kubyuka ukamukorera ibya mu gitondo, ukamutegurira imyambaro ,….
3.Hagati mu munsi mwibutse ko umukunda.
Ahari ari kukazi cyangwa arahuze cyane.Fata umwanya umwibutse ko umukunda cyane.Bishobora kuba ikiganiro kigufi mwagirana cyangwa ikindi.Muganire kuko muri uko kuganira havamo kuruhuka no kongera kwibuka ko akunzwe.
4.Muhe igihe gihagije.
Umukunzi wawe akeneye igihe gihagije kandi cyiza kuri wowe.Mu gihe mukundana by’ukuri , mu kwiriye no kuganira cyane.
5.Ukuganira k’umugoroba.
Niba muri kumwe mu masaha y’umugoroba mufate umwnaya muganire , mwungurane ibitekerezo.Mubwirane amagambo meza.