Perezida Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwe mu myanzuro ikomeye yahise atangira gukoraho ni uwo kugabanya amafaranga Leta ikoresha no gushaka uburyo yarushaho gutanga umusaruro, bitandukanye n’uko byari bisanzwe.
Yahise ashinga Urwego Rushya Department of Government Efficiency (D.O.G.E.), aruha inshingano zo kugabanya ikiguzi byatwaraga Leta ngo serivisi zimwe na zimwe zitangwe ndetse no kwiga uburyo Leta yatanga umusaruro mwinshi ikoresheje amikoro make.
Abashoramari Elon Musk na Vivek Ramaswamy nibo bahawe kuyobora icyo kigo, dore ko bo bavuga ko ntaho bazaba babogamiye kuko badasanzwe muri Guverinoma.Trump avuga ko imikorere isanzwe ya leta iyihendesha cyane, bigatuma serivisi z’ingenzi zitagera ku muturage cyangwa zikamugeraho zihenze.
Biteganyijwe ko mu myaka ya mbere ya manda ya kabiri ya Trump, hazaba hamaze kugaragazwa uburyo Leta yakoresha igabanya ibyo ikoresha ari nako ivugurura uburyo bw’imikorere.Nubwo Trump azamara ku butebetsi imyaka ine, Vivek yatangaje ko imirongo migari bazashyiraho izifashishwa mu myaka 250 iri imbere.
Mu byo bateganya gukora harimo gushyiraho ubugenzuzi bwimbitse ku bigo by’abikorera bihabwa amasoko ya Leta, aho bishinjwa kwishyuza Leta ku biciro bihanitse cyane ugereranyije n’ibindi biciro biri hanze ku isoko.
Ikindi D.O.G.E izakora ni ukugabanya abakozi benshi bahenda Leta, ngo kuko hari aho usanga abakozi bakora ibintu bimwe, abahembwa badakora n’abakora akazi gasa. Ibyo bizajyana no gusenya ibigo bimwe na bimwe bigahuzwa n’ibindi kuko imirimo yabyo isa cyangwa idakenewe.
Vivek yavuze ko kandi ikindi bashaka gushyira imbere, ari ukwimurira ibigo bimwe na bimwe hanze y’Umurwa Mukuru, Washington DC. Impamvu ni uko kubishyira hafi y’aho abaturage bari aribyo bizatuma bitanga umusaruro kurusha kubigumisha kure.
Kubijyana kure kandi bizagabanya ikiguzi byatwaraga kuko ibiciro byo kuba no gukorera i Washington DC biri hejuru.Mu bijyanye n’abakozi naho hazabaho gusubiramo uko byakorwaga, aho abakozi bose ba Leta basabwa gukorera ku kazi kugira ngo umusaruro wiyongere.
Biteganyijwe ko akazi ka Musk na Vivek kagomba kuba karangiye muri Nyakanga 2026 ubwo Amerika izaba yizihiza imyaka 250 imaze ibayeho nk’igihugu.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wasojwe muri Nzeri uyu mwaka, Amerika yakoresheje miliyari ibihumbi 6,8$. Muri iyo ngengo y’imari, miliyari 950$ zingana na 34% by’ingengo y’imari yose, yakoreshejwe mu kwishyura amadeni Amerika ifite.Amafaranga Guverinoma yakoresheje kandi yari menshi ugereranyije n’ayo yinjije, kuko hari harimo icyuho cya miliyari 1700$.