Igihe Trump yari ahagaze kuri podiyumu mu kigo cya Florida mu ijoro ry’matora, imbaga nyamwinshi yari imuri inyuma bafite amabendera ndetse bishimye cyane. Donald Trump yagize ati: “Abantu benshi bambwiye ko Imana yarokoye ubuzima bwange ku bw’impamvu, kandi iyo mpamvu yari iyo gukiza Igihugu cyacu no kugarura Amerika ku murungo.’’
Iyi yari imwe mu nsanganyamatsiko zaranze mu kwiyamamaza kwe- ko yatowe n’Imana.
sibyo gusa kuko umwaka ushize, ku gitaramo cya FlashPoint, umuvugabutumwa kuri TV Hank Kunneman yasobanuye ko hari ‘ intambara hagati y’icyiza n’ikibi’. Yongeyeho ati:’ Hariho ikintu kuri Perezida Trump umwanzi atinya: cyitwa gusigwa”.
Ni mu gihe Jim Caviezel wa menyakanye cyane ubwo yakinaga filime ya Yesu yatangaje mu buryo bwo gutebya ko Trump ari Mose Mushya’. Ndetse mu mezi yabanjirije amatora, benshi mu bamushyigikiye bamwitaga ‘umukiza’.
Reverend Franklin Graham ni umwe mu bavugabutumwa bazwi cyane muri Amerika akaba n’umuhungu wa Billy Graham. Ni umwe mu bizera ba Trump, yemeza ko nta gushidikanya ko perezida watowe yatorewe mu nkubona kw’Imana.
Agira ati: “Isasu ryanyuze mu gutwi ryabuze ubwonko bwa milimetero, kubwo gushaka kw’Imana , Nizera ko Imana yahinduye umutwe ikarokora ubuzima bwe.” Ibi yabivugaga akomoza ku igihe Trump yari agiye kwicwa mu minsi yabanjirije amatora.
Bwana Graham avuga ko perezida watowe ari umuntu w’inyangamugayo. Agira ati: “Iyi ni intsinzi ikomeye ku bakristo, ku bavugabutumwa, Turizera ko perezida azarengera ubwisanzure bw’amadini ndetse niyogeza butumwa.”
Ibi bije nyuma y’inkundura imaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga ubwo Donald Trump yatsindaga amatora aho yari amaze guhigika Kamala Harris.
Kimwe cya gatatu cy’abahakanamana b’Abanyamerika cyangwa Agnostique bavuga ko batemeraga Idini ryabo mu bwana bwabo kubera amahano akomeye yo mu Itorero, nk’uko ubushakashatsi bwa PRRI bubigaragaza.
Ubwo bikaba kimwe mubintu bikomeye agomba guhatana nabyo cyane ko bano ba Agnostique (batemera Imana ), baba bashaka ko ubutinganyi bwagumaho.