Advertising

Chris Level arishimira kwicara mu ntebe imwe na Will Smith

03/07/25 10:1 AM
1 min read

Umunyarwanda Chris Level wamenyekanye mu gukora imiziki yifashishwa muri Film zitandukanye yagaragaje ko atewe ishema no gukorana na Kompanyi ya MN2S yakoranye n’abarimo Flo Rida , Ludacris n’abandi.

MN2S yashinzwe na Sharron Elkabas yagiranye amasezerano y’imikoranire na Musoni Christian [Chris Level] , by’umwihariko yo kugira ngo izamufashe kwamamaza indirimbo ‘Tame Me’ yitegura gushyira hanze mu Kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.

Mu itangazo rigaragaza imikoranire yabo , MN2S bagize ati:”MN2S ikigo gifasha abanyempano ku Isi, cyakoranye n’abarimo Will Smith , Ludacris na DJ Jazzy Jeff, gishimishijwe no gutangaza imikoranire ishingiye ku kugurisha ibihangano by’umuhanzi uri kuzamuka Chris Level”.

Bakomeje bavuga ko muri aya masezerano harimo ku mufasha kwamamaza ibihangano bye binyuze ku mbuga zitandukanye (Strategic Marketing Support) kugira ngo umuziki we n’ibihangano bye bizabashe kugera kure.

Bavuze ko imbuga bazakoresha harimo izisanzwe zimenyerewe zirimo ; Spotify , Deezer n’izindi ziri mu cyo bise (Digital Streaming Services).

MN2S bagaragaje ko indirimbo ‘Tame Me’ ya Chris Level izasohoka ku wa 31 Gicurasi 2025.

Ku ruhande rwa Chris Level, aganira na UMUNSI.COM yahamije ko ari inzozi ze zabaye impamo kuko uretse gukora injyana ‘Beats’ , asanzwe ari n’umuhanzi kandi ubikunda akabona ari amahirwe agize.

Ati:” Impamvu nakoranye nabo, ni uko nabonye ari ngombwa ko umuziki wanjye utera imbere ku rwego Mpuzamahanga kuko umuziki nasanze ari nta rurimi ugira kandi MN2S akaba ari kompanyi ikomeye yagiye ikorana n’abandi bahanzi bakomeye”.

Yagaragaje ko imbarutso yo kugira ngo akorane nabo ari uko hari indirimbo yandikiye usanzwe akoreramo witwa Chris James.

Ati:”Imbarutso yo kugira ngo nkorane nabo nuko nyuma yo kwandikira indirimbo Chris James ukorera muri MN2S nahise musaba ko twakorana mu gusohora indirimbo zanjye zigiye kujya hanze biba korosora uwa byukaga kuko nawe yahise ambwira ko yakunze umuziki wanjye cyane ko abona ufite isoko rigari”.

Ygaragaje ko ari ibyishimo kuri we kandi ko nyuma yo kwakirwa na MN2S yabaye ahagaritse gukora ‘Imiziki’ yifashishwa muri Filime agakora umuziki usesuye.

Ubusanzwe Chris Level yakoze indirimbo yifashishwa muri ya Babag222 umwe mu bakoresha Tiktok muri Asia , yakoze iyakoreshejwe muri ‘The Brothers Sun’ n’izindi zica cyane kuri Netflix.

Chris Level ni Umunyarwanda ariko wabaye cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabaga mu Mujyi wa Los Angeles ariko ubu akaba ari mu Rwanda by’igihe gito nk’uko yabitangarije UMUNSI.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop