Umukozi w’Imana yavuze uko yarokotse urupfu ubwo yaryamanaga n’abagore babiri bafite ubwandu bwa SIDA
Abavugabutumwa benshi usanga bisanga mu murimo wo kuvuga ubutumwa baranyuze mu buzima bubi bugoye ndetse banyura mu bigeragezo nkibyo n'abandi banyuramo ariko Imana ikababa hafi bagakizwa bikabahira.
Uyu muvugabutumwa uzwi ku mazina ya Pastor T, inkuru ye yatangaje benshi maze bakomeza gutega amatwi ubutumwa bwe. Uyu muvugabutumwa yavuze inkuru ye y'ukuntu yarokotse urupfu ubwo yaryamanaga n'abagore babiri bafite ubwandu bwa SIDA.
Yavuze ko mu busore bwe yari umunyabyaha ndetse ko atatinyaga kuryamana n'abagore, ikindi uyu mugabo yivugira ko icyo gihe yakoraga ibyo byaha byose yumvaga yishimye ariko ngo ntakintu kiza gushimisha kurusha kubana n'Imana, kubaha Imana, Kudakora ibyaha nicyo kintu kinezeza cyane.
Yakomeje avuga ko umunsi umwe yaryamanaga n...