Nyuma yo gutandukana Card B yongeye gutangaza amagambo agaragaza ko yamwanze urunuka.
Card B watwaye ibihembo bitandukanye bikomeye ku Isi birimo na Grammy Awards yavuze ko ubwo yasohokanaga na Offset bakajya mu biruhuko bamazemo ukwezi, uyu mugabo yananiwe kwishyura nyirinzu.
Ikinyamakuru TMZ gitangaza ko muri 2022 ubwo bari mu biruhuko bamazemo ukwezi, Offset yabuze ubwishyu bw’Ukwezi mu nzu bari bamaze icyo gihe babamo.
Nyirinzu avuga ko bayisize bayangije kuburyo bukomeye kuyitunganya byagombaga kumusaba Miliyoni 13.Nyuma yo kuva muri iyi nzu bashyizwe mu nkiko aho barezwe kutishyura ikode , ibyo bangije n’ibyo bariye ngo na cyane ko basize bangije ibikuta , bayicukuyemo n’imyobo.
Uretse uru rwango rurimo inzika Card B na Offset bavuga ko bacanye inyuma abari nabyo bivamo guhana gatanya.