Advertising

Byinshi kuri Pi Network ifaranga riri muyayoboye Isi muri iki gihe

20/10/2024 09:59

PI COIN ni ifaranga ry’ikoranabuhanga rigiye gusohoka vuba aha nk’uko banyiraryo bagenda babivuga.

Iri faranga bizaba bigoye ko rizabaho rifatika mu ntoki kuko usanzwe ufata ubundi bwoko bw’amafaranga asanzwe nkama dorari,amayero,amapaund, cyangwa se amanyarwanda (RWF) ,amarundi (Fbu) ,amagande …

PI ni umwe mu mishinga itegerejwe cyane na crypto, ukaba ushobora gutangizwa mu kuboza 2024 ,cyangwa igihembwe cya mbere cya 2025. Aba developer(abubaka iyi system) barigukora ibishoboka byose kugirango iri faranga rijye hanze, harimo nkikizwi nka KYC(KNOW YOUR CUSTOMER).

Iyi KYC ni uburyo bafata ama konte (accounts) z’abantu bose bakorana nabo bazwi nkaba Pionniers hanyuma bakagenzura konte zabo ko ntamakosa zifite ndetse kugirango iri faranga rya PI Nirimara kujya hanze kumugaragaro Aba pionniers bazahita bahabwa pi zose bakoreye cyangwa aribyo bizwi Nka pi ba mayininze(mining).Iri jambo Mining ubundi ni ijambo rikoreshwa mubucukuzi bwamabuye yagaciro,bivuze ko umuntu wese wankoze mining ya pi izo azaba afite zizaba ize.

Reka nifashishe urugero: Niba wara mayininze(mining) pi zingana nijana ubwo umunsi pi izajya kw’isoko igahabwa agaciro Wenda pi Imwe ikaza ingana 100,000rwf bivuzeko uzakuba nizo pi zawe uzaba umaze Ku mayininga maze amafaranga yose akibera ayawe.

WAKWIBAZA UTI ESE BA MAYININGA BATE,BIKORWA BITE?

 

Kumayininga ni uburyo ufata téléphone cyangwa mudasobwa yawe Buri masaha 24 ukajya unyura kuri ya konte ya we ya pi ubundi ugakanda ahanditse mining birangira kubara biva kumasaha 24 bimanuka ubwo ninako Uba uri kwibikaho iryo faranga rya pi.

UYU MUSHINGA W’IFARANGA RYA PI WAJE UTE?

Pi Network yatangijwe mu 2019 n’abashakashatsi ba kaminuza ya Stanford Dr. Chengdiao Fan na Dr. Nicolas Kokkalis,nukuvuga ko uyu mushinga umaze Imyaka 5 ushyirwamo ikoranabuhanga rizawemerara kuba ifaranga ryambere rizaba bihenze kw’isi.

Amakuru ari hirya no ku Isi rero ni uko Iri faranga ntagihindutse rishobora gutangira gukora kumugaragaro muri uyu mwaka Wa 2024 cg se muntangiro zumwaka wa 2025.

Kuri ubu Iri faranga ry’ikoranabuhanga PI Hari Amakuru yandi agenda acicikana ko ariryo rukumbi rizaba rifite agaciro Kanini kw’Isi hose ,Aho bivugwako igiciro cya GCV pi Imwe/1pi izaba ifite agaciro $314,159 aya mu manyarwanda arenga miriyoni Magana ane z’amanyarwanda(400,000,000rwf/1pi).

sobanukirwa ijambo rya GCV rigiye kutuma benshi baba abaherwe.

Ubundi ijambo GCV (Global Consensus Value) bisobanura agaciro k’ubwumvikane rusange hagati y’amatsinda y’abantu atandukanye ku Isi hanyuma icyo bahurijeho cyikemezwa nta mpungenge zindi ,ibi rero bikaba aribyo bishobora kuzaba kuri iri faranga rya PI.

Benshi murimwe mu giye kwibaza niba hari amanyarwanda nabo ba mayininga iyi pi,Igisubizo naguha ni: simbizi kuko ni ibintu ushobora gukora iwawe dore ko mumakuru twasomye Nuko mayiningi iba rimwe ku’munsi kandi ukaba wabikora nkama segonda atarenze atanu gusa.

Iri faranga rishya rigiye kuyobora isi riramutse rigiye hanze kugiciro cya GCV ($314,159) birashoboka ko abaherwe muri burigihugu bahita bahinduka, Abari basanzwe bagasimburwa nabamaze kwibikaho ifaranga rya pi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Kuki abagize itsinda rya One Direction batandukanye hakiri kare ?

Next Story

Byinshi wamenya kuri Codex Gigas, ‘Bibiliya ya Sekibi’

Latest from Ikoranabuhanga

Go toTop