Advertising

Burundi: Abasirikare banze kurwana na M23 barafunzwe

02/16/24 8:1 AM

Abasirikare bagera kuri 34 banze kurwana n’umutwe wa M23 mu mirwanaho iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo barafunzwe.Aba basirikare banze kurwana na M23 barashinjwa kwigaragambya no kwanga kujya mu ntambara.Aba bafunzwe baturuka mu bigo bitandukanye batawe muri Yymbi ku wa 09 Ukuboza 2023.

Aba basirikare ngo banze kwambara imyambaro ya FARDC no kwivanga n’ingabo za Congo na FDLR. Bavuze ko ngo bitumvikana kwambara impuzangano z’ikindi gihugu , ikindi ngo ntabwo bahawe urupapuro rw’ubutumwa boherejwemo bahawe.Amakuru avuga ko bariya basirikare bagikurwa muri DRC bahise bamburwa ibyo bari bafite byose ku itegeko ry’Umukuru w’Ibiro bya Gisirikare mu Burundi.

Bamwe muri bo bafungiwe muri Military Police i Bujumbura abandi bafungiwe ku Muzinda na Muvejuru mu Ntara ya Cankuzo.Umwe mu bahaye amakuru SOS Media Burundi yavuze ko abo basirikare bakorewe iyica rubozo.

Aba basirikare baherutse kuburanishwa gusa ntihazwi ibihano bahawe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Umuseke

Previous Story

Niyo Bosco yavuze ikintu gishobora gutuma ahagarika umuziki

Next Story

MTN Rwanda yashyize igorora abakoresha Mobile Money ibaha amahirwe arimo no kwegukana imodoka nshya

Latest from Inkuru Nyamukuru

Ninde ufite imodoka ihenze muri Africa?

Afurica ni umwe mu migabane ufite ubukungu buri kuzamuka neza ndetse bibakaba akarusho nyuma y’umutungo kamere twibitseho niyo mpamvu umunsi.com twagize amatsiko yo kubacukumburira
Go toTop