Burna Boy asoje umwaka n’imodoka y’agatangaza

02/01/2024 16:09

Umuhanzi Burna Boy yashyize muri parking ye indi modoka nshya yishongora kuri bagenzi be.

 

Ni umuhanzi wiyita Africa Giant, ni umwe mu basore bakora umuziki nk’akazi , bikagaragazwa n’ibihembo atwara abo yamamariza n’ibindi bitandukanye byerekana ubukaka bwe nk’umuhanzi.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri , Tariki 2 Mutarama 2023, nibwo hanze hagiye amashusho agaragaza imodoka byavuzwe ko yayiguze.

 

Damini  Ebunoluwa Ogulu wamamaye nka Burna Boy, yataze angana na 3.5 z’amadorari kuri iyi modoka yo mu bwoko bwa Bugatti  [3.5 $ Millions].Amakuru yo komeje gutangazwa n’inyamakuru byo muri Nigeria kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yemeza ko uyu musore yamaze kugura iyo modoka, hasigaye kuyimugezaho gusa.

 

N’ubwo byavuzwe ko yamaze kuyigura nyiri ubwite Burna Boy, ntabwo yari yatangaza ko hari imodoka yaguze gusa nk’uko bimaze kugaragara mu bahanzi bo muri Nigeria, imitungo yabo itangazwa n’abo baguranye cyangwa abandi bo bahisemo.

Kri uyu wa Kabiri tariki 2 Mutarama ninabwo Burna Boy yishongoye kuri bagenzi be avuga ko muri Nigeria hari abahanzi 3 gusa ; Burna Boy, Davido na Wizkid mu cyose Big3 Artists.

 

Advertising

Previous Story

Abakobwa b’uburanga bifurije Miss Naomie wambitswe impeta kuzahirwa mu rukundo

Next Story

“Niba narakuguriye ikinini ni gute wavuga ko inda ari iyanjye?” FILIME BAD FAME IGICE CYA 5 cyageze Hanze!.

Latest from Imyidagaduro

Go toTop