Bruce Melodie yahishuye byinshi bishobora kuba ari intandaro yo kutumvikana kwe na The Ben!

27/02/2024 10:22

 

  1. Reka Twinjire Ijambo Ku Rindi ,kubyo bruce Melodie yatangirije Mu Gihugu cya Kenya bisa Neza neza nko Kwishongora kuri Ben ubwo yarari muri MSETO EAST AFRICA! Kuri citizen Radio muri Kenya.

Umunyamakuru yatangiye agira ati

Ni umwe mubantu bamye bakora neza, mbere y’uko bruce Melodie aza , ese niyihe ndirimbo Ya The Ben Yabaye nziza kuri Wowe ,

Atazuyaje Melodie yagize ati ni “I’am In Love” ya The Ben nyine.
Umunyamakuru ati ese kubera iki ariyo ukunda cyane!

Bruce melodie mubitwenye byinshi ati:
“Nuko ndi murukundo” ashaka kuvuga urwo akunda kuvuga ko ari murukundo na Katerina umudamu we!

Umunyamakuru utigeze aripfana asohoka mu biparu yinjira mu bibazo bisa n’amacu acanye abaza bruce ati”

byaravuzwe cyane ko wowe na Ben Mwashyamiranye “icyitwa Beef nkumubimenyereye !

Melodie atangira kwisobanura muri ya Cya cyongereza cye gisigaye gityaye nk’umukunjo ucyeba isazi ati

“Ibyo sinabikora ,murabizi abafana bahimba byinshi ,imbuga nkoranyambaga, nazo n’uko ariko mukuri guhari Nta gushyamirana kuri hagati yanjye na The Ben;

Aho ngaho itahiwacu Bruce melodie yarumye ahuhaho nubwo bitamaze kabiri kuko imbere aho tuza kugera, yaje kwiyambura ikoti ry’ubwoba akavugisha ukuri kuntandaro yo gushotora Ben mubyo avuga byose!.

Umunyamakuru yongeye aramubaza ati “Ese Muravugana? Bruce ati “Hoya”.kandi Impamvu n’uko ubwo natangiraga Umuziki , we yarari muri Leta zunze ubumwe z’amerika ,rero ntabwo turi ntitwanabaye inshuti za hafi ,

Gusa turahura, ndamuzi n’ibyo ntabindi.

Umunyamakuru ati : wigeze ugirana ibiganiro nawe ?

Melodie ati: hoyaaa , erega umwanya we munini awumara muri america ,aza usubirayo kenshi , muri bizinezesi ze , sinjya mubona aho ngenda pe, haba mu kabari , haba muri restora ,mbese kumuca iryera aho ntemberera biragoye,

Bityo rero Si inshuti yanjye , ariko ntanikibazo mufiteho,

REBA HANO UNUMVE IJAMBO  KW’IJAMBO IBYO BRUCE MELODIE YAVUGIYE MURI KENYA

https://youtu.be/CiWolRWI6H0?si=7UrDLyQV7xfTpFPX

 

Umunyamakuru yongeye gukoza agati muntozi ati “ese waba warigeze utekereza gukorana indirimbo na The ben?

Aha niho bruce yahise yerurira avuga impamvu nyamukuru isa naho ariyo ntandaro karundura y’imibanire mibi ituma hazamuka urunturuntu hagati ye na ben !!

Melodie yahise agira ati:

Nibyo ,kandi nibyo rwose ,twagerageze gukorana indirimbo pe, gusa we yambwiye ko atari mubihe byo gukora indirimbo ibyo yise mood!

Umunyamakuru ati: ese yakubwiye ko atari muri mood koko?

Bruce ati yego rwose ! Twarahuye ,hari muri studio ya Made Beat , ni nawe wanampamagaye pe ngo akorane nanjye indirimbo,

Mpageze atangira kwigira nk’umuntu uhuze , byahato nahato , mbibonye gutyo nange nisubirira murugo pe, gusa natashye tumaze gufata amajwi y’ibyo nagombaga kuririmba muri iyo ndirimbo mpita nitahira !

Umunyamakuru yungamo ati ” ese yari indirimbo yawe cyangwa yari iye?

Bruce Melodie ati : niwe wampamagaye ,ubwo rero ntekereza ko yari indirimbo ye Kuko nge nakoze ibyo nagombaga!.

Umunyamakuru ati ese amaherezo y’iyo ndirimbo yabaye ayahe? Bivuze ko ntacyabaye?

Melodie : The Ben ntiyongeye kumpamagara ,gusa njye ntakibazo mfite nashaka azambwire tuyisohore , kuko n’umuhanzi mwiza ufite ijwi ryiza kandi ntacyo narenzaho ,rero ntakibazo njye mfite pe! Nabishaka izasohoka!.

Iyo ngingo umunyamakuru yayishyizeho akadomo maze yadukira kubyabereye mu gitaramo cya the Ben Iburundi

Aterura agira ati : ubwo the ben yari afite igitaramo i Burundi benshi bashakatse kwangira igitaramo cye hafi kugihagarika , ndetse hanavuzwe byinshi ko wowe bruce melodie warubyihishe inyuma!.

Bruce ati: ubu tuvugana Itangazamakuru ryo mu rwanda risigaye rishingiye cyane cyane ku mbugankoranyambaga , cyane cyane kuri youtube rero bagerageza guhimba inkuru za biracitse cyane cyane zishingiye ku mitwe y’inkuru baba bakoze.

Akenshi iyo uzibonye uhita wihutira gukanda ho ngo kureba ibiri muri izo nkuru ! Ariko rwose ibyo sibyo pe!
Bruce aba afashe ibyabaye byosesee abigereka hejuru y’itangazamakuru ryo mu rwanda!

Umunyamakuru ati ndabizi the Ben ari kukureba pe ! Ubutumwa bwawe ni ubuhe?

Icyo namubwira njye ndi umufana we , akora imizi myiza ! The Ben nukuri komeza ukora ibyo ukora ndakubaha ! Respect !

Uretse kuba yasobanuye ibye nashagy ndetse akavuga ko atari we nyiri 1:55Am yanasobanuye icyo Iri jambo rivuze!

1:55 AM Bivuze ibihugu 54 bigize africa imwe ihagarariwe na n’umubare rimwe ,hanyuma wongeyeho Diaspora bikaba 55 , AM bivuze african music.

Ese koko kuba The Ben atarakoranye indirimbo na Bruce Melodie byaba ari byo byateye isereri yo kuba ahora ashoza intaramba y’amagambo kuri The Ben!

Ese abifata nk’agasuzuguro kuba Ben yaramuhamagaye yahagera akamubana buz

Bruce Melodie Umuvugaho iki kubyo ahora avuga kuri The Ben bisa naho bifatwa nko gushotorana?

Iki kiganiro melodie yanabwije ukuri abantu ko byamananiye gukorana indirimbo n’abanyanijeriya ngo kuko bagoranye!!

 

Advertising

Previous Story

Abacuruza ibikomoka kuri peteroli muri Kenya bahangayikishijwe n’igihombo bashobora guterwa na Uganda

Next Story

Amerika yise Tom Perriello intumwa nshya idasanzwe muri Sudani mu rwego rwo guhagarika intambara

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop