Bruce Melodie yaherekeje Nyirakuru mu cyubahiro

29/04/2023 21:00

Umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie wari umaze iminsi umunani muri Nigeria mu bikorwa bya muzika nyuma yo kugaruka i Kigali yasezeye bwa nyuma Nyirakuru we witabye Imana mu minsi ishize.

Uyu mubyeyi yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira ku wa 24 Mata 2023, kugeza ubu nta byinshi byatangajwe ku rupfu rw’uyu mubyeyi.

Ubwo Bruce Melodie yamenyaga iby’iyi nkuru y’incamugongo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nabwo yamusezeyeho agira ati “Ruhukira mu mahoro yuzuye Nyogokuru, ndagukunda ubuzima bwanjye bwose.”

Uyu mubyeyi yashyinguwe kuri uyu wa 29 Mata 2023, yitabye Imana nyuma y’imyaka 11 Bruce Melodie apfushije nyina umubyara asigarana n’abavandimwe be batatu.

Nyina wa Bruce Melodie witabye Imana afite imyaka 46, yamusize ari umwana wa kabiri muri bane bavukana bari basigaye ari imfubyi cyane ko Se ubabyara we yitabye Imana ubwo uyu muhanzi yari afite imyaka itandatu.

Bamwe mu bihanganishije uyu muhanzi barimo Kenny Sol, Junior Rumaga, Levixone , Bob Pro, Miss Mutesi Jolly, Coach Gael, Producer Element, Dj Princessflor, Miss Uwase Hirwa Honorine n’abandi.



Advertising

Previous Story

Imodoka ya RITCO yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya yose irakongoka

Next Story

“Igikwe se Slay wacu aragikoze ?” ! Marina yateranye imitoma n’umuhanzi Yvan Muziki bivugisha benshi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop