Abatuye Isi bakomeje gushengurwa n’umuhanzikazi wamamaye muri muzika ya Afurika y’Epfo wavuye mu mubiri mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 11 Ukuboza , 2023.Banyuze kumbuga nkoranyambaga zabo , Bruce Melodie na Bazongere Rosine bashenguwe n’urupfu rwe.
Ubuzima ni buto kuri buri wese kuko buri muntu uri mu bazima azagira igihe cye cyo gutabaruka.Ibi nibyo byabaye kuri Zahara wamaze gushyirwa mubapfuye kuko urubuga rwa Wikipedia kuri Page ye bamaze kwandikaho ko yapfuye tariki 11 Ukuboza 2023.
Banyuze kumbuga nkoranyambaga zabo, Bruce Melodie yagize ati:” Uruhukire mu mahiro Queen Zahara”. Uyu muhanzi yaherekesheje ubu butumwa n’indirimbo ye na Bazongere Rosine abigenza atyo.
Amazina ye asanzwe ni Bulelwa Mkutukana wakoreshaga izina Zahara muri muzika.Yari umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi wazo.
Zahara yavutse tariki 09 Ugushyingo 1987 avukira muri Afurika y’Epfo mu Burasirazuba bwa London.
Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2011, aribwo muri uwo mwaka yashyiraga hanze umuzingo we wa Mbere ‘Loliwe’, yitiriye indirimbo ye yakuzwe cyane ikagera no mu Rwanda aho yatamiye bitari rimwe.
Zahara waririmbaga mu njyana ya Afro Soul , yacishagamo akaririmba mu rurimi rw’Icyongereza akibanda ku rurimi rw’iwabo Xhosa.
Umuzingo we wa Mbere yose ‘Loliwe’ , yakuyemo kopi nyinshi , mu masaha 7 gusa zose zari zishize. Mu mateka ye bivugwa ko yagurishije 100,000 by’uyu muzingo we wa Mbere.
Zahara yahawe ibihembo 8 birimo , Best Female Awards, na Album of the year yatwaye muri 2012.
Muri 2013, Zahara yashyize hanze umuzingo wa 2 yise Phendula , Album yamuhesheje ibihembo bigera kuri 3 muri South African Music Awards nka Album yagurishijwe cyane, Best R&B , Soul and Reggea Album na Female Artist Of The Year.
Nyuma y’aho uyu muhanzi yaje gutumirwa na Nelson Mandela ngo amucurangire iwe murugo gusa Zahara aza kubikuramo umuzingo w’indirimbo.
Nyuma yo kwicwa k’umuvandimwe we warashwe muri 2014, Zahara yatangaje ko yarwaye ihungabana ryaje gushira muri 2015 akora umuzingo yise ‘Country girl’.Iyi Album yatumye ajya muri Eastern Cape Music Awards yegukana ibihembo bibiri ; Best Female na Best Artist.
Muri 2017 yashyize hanze Album ye ya 4 yitwa Mgodi mu masaha 6 gusa yaragurishijwe ihita irangira.Muri 2021, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya 5, ndetse asohora indirimbo imwe yitwa Nqaba Yam, yari kuri iyo Album.
Byari biteganyijwe ko Album ye izasohoka tariki 09 Nyakanga 2021 ariko icyorezo cya Covid -19 gituma itinda isohoka tariki 13 Kanama 2021.
Zahara yaherukaga mu Rwanda muri 2019 ku isabukuru y’imyaka 4 ya Kigali Jazz Junction aho yanaririmbye.Uyu muhanzi kandi yatamiye mu Rwanda muri 2018.
Amakuru avuga ko yapfuye mu Kwezi yari afitemo ubukwe n’umukunzi we Mpho Xaba wabaye hafi umuryango we mu gihe yari arwaye akanamusezeranya ko azabitaho.