Ni ikizungerezi ! Uburanga bwa Hamissa Mobeto wabyaranye na Diamond Platnumz bukomeje guhindukiza abagabo

12/12/2023 10:09

Hamissa Mobeto ni umugore wamamaye mu myidagaduro, muri Cinema no mu ndirimbo z’ahanzi batandukanye by’umwihariko yakunzwe cyane akimara gukundana na Simba.

Uyu mugore wabyaranye na Diamond Platnumz umwana umwe w’umuhungu , yujuje imyaka 29 y’amavuko maze afata amafoto akomeje kuvugisha abatagira ingano bavuga ko Diamond Platnumz ashobora kuba yaribeshye atandukana n’uyu mugore udasiba kugaragaza uburanga bwe kumbuga nkoranyambaga ze.

Mu mafoto uyu mugore yashyize hanze yagaragaje ubwiza bw’umukobwa wo muri Afurika cyangwa uburanga bw’umugore w’umwami dore ko imyambaro yakoresheje ariyo yagaragaje ko ari umwamikazi.

Hamissa Mobeto w’abana babiri ubwo yashyiraga hanze aya mafoto yagize ati:” Bagerageje kunshyingura ariko ntabwo bari baziko ndi urubuto , rukura kandi rugakomera”.

Kuri iyi sabukuru ye y’amavuko, umukunzi we Kevin Sowax , yamwifurije guhirwa mu buzima.

Advertising

Previous Story

Umuhanzikzi w’icyamamare muri Afurika yapfuye

Next Story

Bruce Melodie na Bazongere Rosine bashenguwe n’urupfu rwe ! Byinshi wamenya kuri Zahara wapfuye mu Kwezi yari afitemo ubukwe

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop