Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie agiye gushyira hanze indirimbo yise ‘Sowe’ yatangiye kuvugwaho byinshi.
Ni indirimbo yakorewe mu gihugu cya Nigeria ndetse igakorwa na Producer ukomeye wo muri iki gihugu wakoreye abarimo Chris Brown, Davido n’abandi.
Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, Bruce Melodie yavuze ko indirimbo ye nshya ‘Sowe’ izasohoka ku wa Gatanu tariki 19 Nyakanga. Ni indirimbo yakiriwe neza kuko Bruce Melodie na mbere y’aho yakunze gukoresha agace kayo ku mbuga ze.
Ubwo yajyaga hanze gukora iyi ndirimbo we na 1:55Am bagize bati:”Bruce Melodie yerekeje muri Nigeria gukora amashusho y’imwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye ‘SOWE’ yitegura gushyira hanze.Uyu muhanzi yasize ashyize umucyo ku makuru yose yamuvugwagaho”.
Bruce Melodie mu magambo ye yagize ati:”Ubu rero tugiye gukora amashusho y’indirimbo yitwa Soweto, ni indirimbo iri kuri Album yanjye, niyo ndirimbo ya Mbere agiye gusohoka.Ni urugendo rutangiye ubu mu tureba ariko na “Reality” igira ibyo ituzanira.Urebye dusa n’abafiteyo umunsi umwe gusa.Uyu munsi turagiye ejo dufate amashusho duhite tugaruka kubera ko hari izindi gahunda zikomeje zizabera kuri Kigali Universe”.
Kenny umuvandimwe wa Coach Gael wari kumwe na Bruce Melodie we yagize ati:”Ikintu nabwira abantu , tugiye mu gihugu cyitwa Nigeria, urabizi ibintu bya Business mba nabikurikiranye, hariya hantu rero amafaranga y’aho ari munsi y’amanyarwanda”.
Iyi ndirimbo irasiga itandukaniro kuri muzika y’u Rwanda kubera uburyo isa n’iyamenyekanye itari yasohoka.