Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Uganda, akaba asanzwe ari umunyamideli wabigize umwuga, yagaragaye mu mashusho mu mihanda ya Kenya I Nairobi yambaye ubusa hejuru ndetse akomeje gusaza abakobwa benshi.
Ubusanzwe uyu musore witwa Don asanzwe anyuza amashusho ye ku rubuga rwa TikTok aho ashyiraho amashusho yerekana umubiri we ndetse akunda kugaragara yambaye ubusa hejuru ndetse biri mu bintu bituma uyu musore akurura abakobwa benshi kubera imiterere ye.
Don ubwo yajyaga mu gihugu cya Kenya, yashyize hanze amashusho agaragara muri karitsiye za Nairobi amenyesha abanya Kenya ko yageze mu gihugu cyabo. Ayo mashusho uyu musore yari yambaye ubusa hejuru ndetse yasize abakobwa benshi bo muri Kenya basariye uyu musore bamukunze bamushagaye.
Yagaragaye mu mihanda ya Kenya mu mujyi wa Nairobi rwagati, kubera kuntu uyu musore yari yambaye ubusa hejuru byatumye abagore n’abakobwa bari bari gucuruza basohoka hanze Bose maze baramushagara karahava.
Amashusho yuyu musore akomeje gukwirakwira hirya no hino ku mbugankoranyambaga ndetse akomeje gukundwa n’abatari bacye.
Source: TUKO