Advertising

Bimwe mu bintu byo kwitega muri UEFA Champions League y’uyu mwaka 2024-2025

10/09/2024 13:10

Abantu benshi baryoherwa n’iri rushanwa bitewe no guhangana kubamo hagati y’amakipe aba yaryitabiriye. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mateka ya UEFA champions League ndetse n’ udushya tuzaranga iri rushanwa muri uyu mwaka.

UEFA champions League yatangiye gukinwa mu 1955 itangira gukinwa  yitwa European Champions Club. Inama yo gutangiza iri rushanwa yabereye i Geneva muri Switzerland aho ikipe yatwaye igikombe cya mbere ari Real Madrid yo muri Esipanye iri rushanwa ryaje guhindurirwa izina ku gitekerezo cyatanzwe n’umunyamakuru w’umufaransa witwa Gablier Honnot iki gitekerezo kiremerwa iri rushanwa ryitwa UEFA champions league nibwo umusizi w’umwongereza witwa Tony britten yanditse indirimbo ya UEFA champions league .

UKO AMAKIPE YAGIYE ATWARA IKI GIKOMBE CYA UEFA CHAMPIONS LEAGUE

1.Ikipe ya Real Madrid yo muri esipanye niyo imaze ku gitwara inshuro nyinshi imaze gutwara ibikombe 15 icyo iheruka ya gitwaye ku itariki 1 kamena 2024 itsinze ikipe ya Borussia Dortmund yo mu budage ibitego 2-0  umukino wabereye mu bwongereza kuri Wembley stadium imbere y’abafana ibihumbi 90000.

2.Ac millan yo mu Butaliyani  igifite inshuro 7 icyo iheruka igiheruka  2007.

3.Bayern munich yo mu Budage igifite inshuro 6 icyo iheruka igiheruka 2020.

4.Liverpool yo m Bwongereza igifite inshuro 6 icyo iheruka igiheruka 2019 .

5.Balcerona yo muri Esipanye igifite inshuro 5 icyo iheruka igiheruka 2015.

6.A jax Amsterdam yo mu Buharandi igifite inshuro 4 icyo iheruka igiheruka 1995.

7.Manchester united yo mu Bwongereza igifite inshuro 3 icyo iheruka igiheruka 2008.

8.Inter de Millian yo mu Butariyani igifite inshuro 3 icyo iheruka igiheruka 2010.

9.Juventus yo mu Butariyani igifite inshuro 2 icyo iheruka igiheruka 1996.

10.Benefica lisbon yo muri Porotigari igifite inshuro 2 icyo iheruka igiheruka 1962.

11.Chelsea yo mu Bwongereza igifite inshuro 2 icyo iheruka igiheruka 2021.

  1. Polto yo muri porotigari igifite inshuro 2 icyo iheruka igiheruka 2004.

13.Nottingham forest yo mubwongereza igifite inshuro 2 .

amakipe arimo Manchester city, Borussia Dortumund, Hamburger sv, Marseille, Celtic ,Feyemoord,Aston villa,Psv, Red star Belgrade aya makipe afite iki gikombe inshuro 1.

IBYO KWITEGA KURI UEFA CHAMPIONS LEAGUE YA 2024-2025 

Amakipe yarongewe ava kuri 32 ajya kuri 36 , imikino iva kuri 6 iba 8 . Iyo amakipe yitwaye neza azajya ajya mu kindi kiciro. Amakipe 8 ya mbere azajya ahita ajya mukiciro gikurikiyeho kuva ku ikipe ya 9 -24 azajya akina imikino ya kamparamaka nanone amakipe umunani yabaye aya mbere asange yayandi umunani 8 yandi abe 16.

Kuva ku mwanya wa 25-36 azajya ahita ataha . Kandi uyu mwaka ibihugu bitanga amakipe byariyongereye biva kuri 34 biba 37.

Umukino wanyuma uzaba tariki 31 Gicurasi 2025 mubudage kuri Allianz arena stadium cyangwa Munich Football arena yakira abafana ibihumbi 75,024.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Raheem sterling mbere yo kwinjira muri Arsenal yabanje kubatizwa

Next Story

Mu rwego rwo kurengera bidukikije Kaminuza y’u Rwanda ibinyujije muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga iri mu bushakashatsi mukongerera imbaraga za batiri za moto zikoresha amashanyarazi

Latest from Imikino

U Burundi bwiyemeje gutsinda Senagal

Uyu munsi imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afrika irakomeza mu itsinda rya L Imyiteguro irarimbanyije ku ikipe y’igihugu y’u Burundi Intambakurugamba yitegura umukino
Go toTop