Bianca Censori na Kanye West bongeye kwiyereka Isi

14/07/2024 15:38

Bianca Censori n’umugabo we Kanye west, bongeye kugaragara bambaye ibimeze nk’ubusa kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nyakanga 2024 ubwo bari basohokeye mu Mujyi wa Los Angeles muri Amerika.

Mbere yo kugenda mu modoka yo mu bwoko waba Tesla Cybertruck imodoka ikundwa cyane na Kim Kardashian wari umugore wa Kanye west, Bianca na Ye ba banje gutembera mu muhanda Bianca yambaye hafi ya ntayo.

Iyi modoka yatembereyemo yakozwe n’uruganda rwa Elon Musk, gusa mbere y’aho yari yabanje kugira akabaza basa n’abayibitse.

Muri uru rugendo rusa n’ubutembere. Bianca yamaze amatsiko ababiza uko ubwambure bwe bumeze kuko byasaga n’aho yambaye ubusa buri buri.

Kanye west yari yambaye ikabutura ngufi , umupira w’umweru n’inkweto zikorerwa mu ruganda rwe mu gihe Censori we yari yambaye ibivugwa ko yikorera bisa no kwambara ubusa.

Urugendo rwo gukundana no kubana kwa West na Bianca byaje nyuma y’aho Kanye west yari amaze gutandukanira n’uwahoze ari umugore we Kim Kardashian.

Byavuzwe ko kandi Censori yabanje kuba umukozi wa Kanye west mu ruganda rwe, nyuma bakaza gukundana bakagera ku mushinga wo kwamamarizanya nk’uko bakunze kwigaragaza.

Akenshi muri izi nkuru , Kanye west yambara imyambaro n’inkweto byakozwe nawe ndetse na Bianca Censori bikaba uko.

Bianca Censori umugore wa Kanye West
Previous Story

Judence Kayitesi yashimye service yahawe ubwo yajyaga gutora umukuru w’igihugu n’abadepite

Next Story

Aho umukino wa nyuma wa Euro2024 urerekanirwa hakemenyekanye

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop