Advertising

Batandukanye bucece ! Urugo rwa Kanye West na Bianca rwajemo rushorera

08/10/2024 17:11

Kanye West na Bianca Censori barushinze mu Ukuboza mu 2022 ibanga ariko kugeza ubu, ntabwo umubano wabo wifashe neza.

Umubano w’umuraperi Kanye West [Ye] n’umugore we Bianca Censori wajemo ibibazo, ndetse hari amakuru avuga ko aba bombi baba baratandukanye bucece.

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko nyuma y’imyaka hafi ibiri aba bombi barushinze, bashobora gutandukana buri wese agaca ukwe nyuma y’ubwumvikane buke bwaje mu rugo rwabo.

Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru cyakuye mu nshuti z’aba bombi agaragaza ko aribo bamaze igihe babwira abantu ba hafi yabo ko batandukanye.

 

Bianca Censori amaze iminsi muri Australia wenyine n’abandi bo mu muryango we batarimo Kanye West kuva batandukana.

N’ubwo icyatumye batandukana kitaramenyekana, hari amakuru avuga ko Ye amaze iminsi, abwira abantu ko ateganya kujya kuba muri Tokyo mu Buyapani.

Mu minsi yashize uyu mugabo yanagaragaye yerekeza muri uyu Mujyi. Aba bombi baheruka kugaragara bari kumwe ku wa 20 Nzeri 2024.

Baramutse batandukanye bwaba ari ubwa kabiri Kanye West akoze ‘divorce’cyane ko mu 2022 yatandukanye na Kim Kardashian bafitanye abana bane barimo uwitwa North, Saint, Chicago na Psalm.

Aba bombi bari bararushinze mu 2014 ariko guhera mu 2021 urugo rwabo ruzamo ibibazo.

Kanye West na Bianca bazwiho kwamabara imyamabro idasanzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Abantu benshi batinya kurega P.Diddy n’ubwo ari muri gereza kubera imbaraga ze

Next Story

Amerika yatanze miliyari 15 Frw zifasha u Rwanda n’abaturanyi kurwanya Marburg

Latest from Imyidagaduro

Go toTop