Advertising

Bamwe mu byamamare bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwa Dorimbogo

27/07/2024 23:35

Nyuma yo gutangazwa k’urupfu rw’umuhanzikazi Nsengiyumva Valantine wamamaye nka Dorimbogo benshi mu bakora imyidagaduro mu Rwanda bagaragaje ko bifatanyije n’inshuti ndetse n’umuryango we.

Mustapha Kiddo usanzwe ayobora ibitaramo bitandukanye anyuze ku mbuga nkoranyambaga (X) yifashishije amafoto ari kumwe na nyakwigendera agira ati:”Vava wanjye Imana igukunze kundusha gusa ndababaye Rest in Peace NDAGUKUNDA 💔🕊️”.

The Cat, usanzwe amenyerewe ku mbuga nkoranyambaga (Instagram) yanditse ati:”Turabamenyeshako Vava wacu yapfuye azize uburwayi. Turihanganisha inshuti n’umuryango. Mukuri twese dukozweho n’iyi nkuru”.

Rugaju Reagan umunyamakuru w’imikino kuri RBA yagize ati:”Ruhukira mu mahoro Vava (Dorimbogo). Ubuzima ni Foromire umuntu atamenya pe. Sinzi niba ibivugwa ko yarozwe aribyo gusa byaba bibaje cyane pe”.

Yago nawe yagize ati”Vava , Imana yakire Roho yawe , iyituze aheza kuruta aha”.

Mustapha kiddo yihanganishije umuryango wa Vava.
The Cat wamamaye ku bmbuga Nkoranyambaga nawe yihanganishije inshuti n’umuryango.
Kazungu Kaboss nawe uri kuzamuka neza ku mbuga Nkoranyambaga yifatanyije n’inshuti n’umuryango ba Dorimbogo.
Mc Tino nawe yifatanyije n’umuryango wa Vava

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago yifurije Vava gutuzwa heza.
Previous Story

Yari abizi ko agiye kwitahira! Dore amagambo Dorimbogo yasize avuze

Next Story

Ibintu bitazibagirana kuri nyakwigendera Vava wamamaye nka Dorimbogo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop