Advertising

Bamwe bafashwe abandi baracyashakishwa ! Icyo polisi ivuga kubatemye inka

02/26/25 11:1 AM
1 min read

Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko abatemye inka mu Karere ka Ngoma bakomeje gukurikiranwa ndetse ko bamwe muri bo bamaze gufatwa bategereje kuryozwa ibyo bakoze.

Ni mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo (X), aho bagize bati:”Muraho, ibi byabaye mu ijoro ryakeye kandi twatangiye kubikurikirana ndetse n’abakekwa batatu bamaze gufatwa bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jarama mu gihe iperereza rigikomeje.Murakoze”.

Amakuru avuga ko hatemwe inka 6 z’umuturage wo mu Murenge wa Jarama , Akagari ka Kigoma, Umudugudu wa Cyurusambu ho mu Karere ka Ngoma, zikaba zatemwe mu ijoro zimwe zirapfa ndetse banazikata bimwe mu bice byazo barabitwara.

Uwatemewe izi nka akaba yitwa Nahimana Innocent usanzwe ari umworozi ufite urwuri rwirawemo n’abatari bamenyekana. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama Mugirwanake Charles yavuze ko aya makuru ari impamo agaragaza ko nk’Ubuyobozi bazindukiye ahabereye uru rugomo nyuma y’uko nyiri aya matungo abamenyesheje hagahita hatangira iperereza n’ababa babigizemo uruhare.

Go toTop