Bahavu Jeanette yinjiye mu ivugabutumwa ahesha umugisha imitima ya benshi

19/01/2024 15:26

Umukinnyikazi wa Filime akaba n’umushabitsi mu myidagaduro ishingiye kuri Cinema cyane , yagaragaye ari kubwiriza imbere y’imbaga y’abakirisitu.Uyu mugore yavuze ko ubuzima bubi nawe yabubayemo , umubyeyi we bakajya bavuga ko guhirwa afite abikura.

 

Bahavu n’umugabo we bagaragaye mu Itorero rya ‘Shilon Prayer Mountain Church’  tariki 18 Mutarama 2024 ari nayo yabwirije mu buryo bweruye mu giterane cy’amasengesho yo ku wa Kane cyari gifite Insanganyamatsiko igira iti:”Kubaho ubuzima bw’Ibyo Twizera” cyari kiyobowe na Bishop Olive Murekatete.

 

Abavugabutumwa bari batumiwe muri iki giterane ni Pastor Jean de Dieu Kuradusenge na Bahavu Jeannette.Bahavu Jeannette yatangaje ko ari ubwa mbere yari abwirije imbere y’abantu benshi agaragaza ko akazi ke ko kubwiriza agakora cyane binyuze muri Cinema.

 

Uretse Ivugabutumwa , umwaka ushize Bahavu yagaragaye mu mwuga wo kuyobora ibitaramo harimo icya Emmy Vox cyabaye muri Nzeri 2023.

 

Advertising

Previous Story

Uwo Zuchu yabenze kubera ubukene yongeye kumutakambira

Next Story

Yageze ku kibuga cy’indege baramuyoberwa bamusaba kogosha ingohe

Latest from Imyidagaduro

Go toTop