Umugabo wo muri Nigeria yatunguye bagenzi be yishyiraho Tattoo z’abana be bose kubera urukundo abakunda.
Mu gihe bamwe babanza kujya gupima DNA ngo bamenye niba abana ari ababo , uyu we yahisemo kwishyiraho amasura yabo kugira ngo yereke umuryango we ko awukunda cyane.
Muri aya mafoto yashyizwe hanze, uyu mugabo yafashe amafoto y’abana be ayashyira ku gituza neza aho abantu bose babona agaragara neza.
Uyu mugabo yagaragarije bagenzi ko umugabo akwiriye gukunda abana be cyane gusa benshi bibajije igishobora kuba mu gihe yaba yamenye ko umwana atari uwe.
Kubera urukundo akunda abana be yahisemo kubishushanyaho. pic.twitter.com/n3TVWjRDfF
— UMUNSI.COM (@umunsiofficial) December 24, 2023