Mbere y’umukino wa APR FC na Police FC wo kuri uyu wa 10 Kanama 2024, Umunyamakuru w’imikino Ishimwe Kevin “Lee”, yari yahaye amahirwe APR FC ese byapfiriyehe?
Ishimwe Kevin Lee wandika inkuru z’imikino ku kinyamakuru Umunsi.com, yari yavuze ko akurikirije uko APR FC yaguze abakinnyi yizeye ko iratwata igikombe. Ibi siko byagenze kuko yamutengushye FERWAFA Super Cup igatwarwa na Police FC kuri Penalite 6-5.
Ishimwe Kevin yagize ati:” Nkurikije uko ikipe ya APRFC yaguze abakinnyi ndetse ukareba uko ikipe ya POLICE FC yaguze kuva mu izamu kugeza ku b’imbere,
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APRFC, irakomeye cyane kurushya police Fc”.
Yakomeje agira ati:”Ikipe ya Police Fc ifite ikibazo kuri nimero 3 , nta mukinnyi bafite wo kuri 3 baraza guhengeke zidane. Ufashe ubwugarizi bwa APRFC ukabugereranya n’ubwa Police Fc usanga APR FC ariyo ifite ubwugarizi bukomeye”.
Ishimwe Kevin “Lee” , asanga no hagati ha APR FC hakomeye kurenza aha Police FC. Ati:” Tugiye mu kibuga hagati usanga APR FC naho ikomeye kurushya police. Ikintu cyo nyine police ifite gikomeye ni ubusatirizi”.
Asoza agira ati:” APRFC niyo ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe”
Iminota 90′ y’umukino yarangiye ari 0:0 hagati y’amakipe yombi, hongerwaho iminota 4′ nayo irangira ari ubusa ku busaba.Nyuma hiyambajwe Penaliti , APR FC itsinda 5 naho Police FC itsinda 6 ihita yegukana igikombe.