Amerika: Amashuri yigisha abakobwa uko bonka igitsina cy’umugabo ari kwamaganwa

11/12/2023 13:10

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mugi wa New york hafunguwe ishuri ryigisha abakobwa n’abagore kuryohereza abari gukora imibonano mpuzabitsina cyane cyane ishingiye mu kongera ubwinshi bw’ibikobwa biba mu gutera akabariro.

Ikinyamakuru Greatist.com na New york Post byashyize hanze iyi nkuru bwa mbere muri 2014 mu kwezi kwa 8 bitangaza ko hari amashuri atanu yamaze gufungura imiryango ku bagore n’abakobwa bifuza kwiga uburyo bushya bwo kuryoshya imibonanompuzabitsina.

2023 muri uku kwezi kwa 12 taliki 5 iyi nkuru yongeye guca ibintu, ubwo bamwe mu babyeyi bo mu Mujyi wa New York bavuze ko aya mashuri ari kubararurira abana b’abakobwa bakishobora mu busambanyi bukabije ,aho baba bifuza kunezaza abakunzi babo ngo batabacinyuma bakajya gushakira ibyishimo ahandi.

Aba babyeyi bakaba basaba Leta ya Amerika guhagarika aya mashuri ngo kuko abana babo bayigamo rwihishwa.

Ibyo aya amashuri yigisha byiganjemo kumenya konka igitsina cy’umugabo cyangwa umusore ,bwiswe “Get your Head in the Game” ,ibigo byinshi byita kubuzima bivuga ko hari ingaruka nyinshi zo kwandura indwara zinyuranye zirimo na kanseri(cancor)yo mu ruhu.

Uretse kanseri yo muruhu, indi ndwara ikunze kuzahaza abakora imibonano mu buryo bwo konka igitsinagabo n’imyanya y’ibaganga y’abagore ni “chlamydia”.

Chlamydia ni indwara ishwanyaguza imyanya myibarukiro y’umugabo cyangwa umugore, ishobora no gushyira iherezo ku kwibaruka ku mugore kuko inagira ingaruka k ‘urura umwana akuriramo ari munda.

Inkuru yanditswe na Shalomi Wanyu

Advertising

Previous Story

“Amaherezo nzisanga ndera abana njyenyine” ! Rihanna aremerewe n’umugabo we ushinjwa kurasa umuntu

Next Story

Abakundana : Dore utuzina twiza cyane wajya wita uwo wahaye umutima wawe akanyurwa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop