“Amaherezo nzisanga ndera abana njyenyine” ! Rihanna aremerewe n’umugabo we ushinjwa kurasa umuntu

11/12/2023 12:26

Umuhanzikazi wamamaye muri Muzika ku rwego rw’Isi , yahishuye ko abangamiwe cyane n’urubanza umugabo we ari kuburana agaragaza ko umunsi umwe ashobora kuzisanga yabaye ‘Single Mother’ ari kurera abana wenyine.

 

Isaha n’Isaha A$AP Rocky umugabo wa Rihanna ashobora gufungwa azize , ikirego yashyizweho cyo kuba ariwe warashe uwari umukunzi we.Amakuru ahari , avuga ko umuhanzikazi Rihanna atewe ubwoba cyane ndetse ngo ahangayitse yibaza uko byamugendekera mu gihe umugabo we yaba afunzwe agasigara wenyine.

Biteganyijwe ko A$AP Rocky azitaba Urukiko mu kwezi kwa Mutarama 2024, aho azaba agiye kuburana ku irasabwa rya A$AP Relli wari umukunzi we bivugwa ko ariwe wamwirasiye.Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo ariwe watunze Terell Ephron [A$AP Rocky], imbunda mu myaka 2 ishize.Rakim Mayers umugabo wa Rihanna ahamwe n’icyaha yafungwa imyaka 9 nk’uko Heatworld babitangaza.

 

Rihanna niwe wahita asigarana inshingano zo kurera abana 2 ;

RZA na Riot Rose w’amezi 4.Umunyamategeko wabo , yabwiye Rihanna ko azakora uko ashoboye agafunguza umugabo we binyuze mu kumuburanira neza.

 

Umwe munshuti za Rihanna yagize ati:”Najya kuburana , bakamukatira Rihanna niwe uzasigara ari kurera abana wenyine.Ni ibintu bibi kandi sibyo Rihanna yahoze yifuza.Byatumye ahangayika kuburyo atakibyuka”.

 

Rihanna n’umugabo we bahuye bwambere muri 2012 nyuma y’igitaramo bari bamaze guhuriramo gusa muri 2020 nibwo ASAP Rocky yemeje iby’urukundo rwabo.Muri 2022 nibwo babyaye umwana wabo wa Mbere muri 2023 babyara uwa 2.

Rihanna yagiye avugwaho kudaherekeza umugabo we mu rukiko ndetse ngo kuva yatangira kuburana nta munsi n’umwe yari yamuherekeza.

Advertising

Previous Story

Hagaragajwe umugabo wakuye Koffi Olomide mu mazi abira ubwo yari muri Kenya

Next Story

Amerika: Amashuri yigisha abakobwa uko bonka igitsina cy’umugabo ari kwamaganwa

Latest from Imyidagaduro

Go toTop