Advertising

#Amatora2024: Gisupusupu, King James, Butera Knowless bamwe mu bahanzi batanze ibyishimo i Rubavu

23/06/2024 18:36

Kuri uyu wa 23 Kamena 2024 ubwo Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi yari mu Karere ka Rubavu bamwe mu bahanzi batanze ibyishimo.

Chris Eazy yasusurukije Abanya-Rubavu mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo ; Jugumila.Uyu muhanzi yagaragaje ko akunzwe n’Abanyarwanda.

Nyuma ya Jugumila , Eazy yaririmbanye Bana n’Abanyarwanda bamwereka ko bamaze kuyimenya, King James ahita amusanga ku rubyiruko baririmbana indirimbo ‘Ndagukumbuye’ yazamuye amarangamutima yabo cyane.

king James yakurikije ‘Ganyobwe’ nayo yakongeje umuriro w’ibyishimo amabendera yose bayashyira hejuru.

Nyuma ya King James, Knowles Butera yabasanze ku rubyiniro bakomezanya mu ndirimbo zitandukanye.

Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi yageze mu Murenge wa Rugerero aho agomba kwiyamamariza ku munsi we wa Kabiri bamwakirana ubwuzu nawe guhera ku isaha ya Saa 11:05′ , atangira kubasuhuza atambuka kuri buri mu turage hakoreshejwe Imodoka.

Previous Story

#Amatora2024: Bruce Melodie , Ariel Wayz , Riderman , Dr Claude , Bwiza n’abandi , basusurukije Abanya-Musanze

Next Story

Perezida Kagame yasabye Abanya-Rubavu kwitura FPR Inkotanyi yabagabiye Inka

Latest from Amatora 2024

Go toTop