Umunyarwanda ukoresha inyundo n’igisu n’ibindi byuma mu gihe ari kogosha mu Mujyi wa Nairobi, yatangaje ko atajya yogoshera munsi y’ibihumbi 58 by’Amafaranga y’u Rwanda n’ibihumbi 78 RWF.
Mu gihe abandi bogosha bakoresheje tondezi isanzwe, n’ibindi bikoresho Martin Safari we yiyemeje gukoresha inyundo n’igisu nk’uko byatangajwe na TRT Africa .Yatangarije iki kinyamakuru ko buri muntu yogosha amuha ibihumbi 58 by’Amafaranga y’u Rwanda angana n’amadorari 45 ya Amerika cyangwa ibihumbi 78RWF bingana na $60 USD.
Martin Safari, yasobanuye ko ikibazo yagiye ahura nacyo muri aka kazi ari icyo uko abantu bamutinya kubera ibikoresho bidasanzwe akoresha bamwe babifata nk’intwaro [ Weapons ].Ati:”Akazi gakomeye nahuye nako ni ugutuma abantu banyizera kubera ibikoresho bisa n’ubusazi nkoresha.Ndacyari mushya muri Nairobi ntabwo abantu bari bamenya hano, ikindi biragoye kwemeza abantu”.
Safari wahoze ari umunyeshuri mu Rwanda muri University of Kigali, kubera udushya akoresha mu kogosha yaje guhabwa iguhembo muri Berber Grammy Awards , ahabwa n’amahirwe yo kujya guhatana n’abandi bogoshi muri Cameron mu Mujyi wa Yaounde.
Mu Rwanda yamenyekanye ubwo yafataga amashusho ari kogosha Miss Kayumba Darina agashyirwa ku mbuga Nkoranyambaga na Jason Derulo akayashyira kuri Konti ye ya Instagram.