Advertising

Amajyaruguru: Green Party yatoye Abakandida depite bazayihagararira mu Matora

03/17/24 1:1 AM

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024 , mu Karere ka Musanze habereye umuhango wo gutora Abakandida depite bazahagararira Umuryango wa Green Party mu Matora ateganyijwe muri Nyakanga yahujwe n’ay’Umukuru w’Igihugu.

Ni umuhango watangiye ku isaa 10h00′ aho Abarwanashyaka ba Green Party baturutse mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyaruguru.Ni umuhango watangijwe no kwibwirana ku mpande zose mu haba mu bayobozi ba Green Party no Barwanashyaka bahagarariye abandi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Kuri gahunda yo guha Abarwanashyaka umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye bijyanye n’iterambere, babajije ibibazo bitandukanye mu; Uburezi, Ubuzima , Imibereho myiza , Ubuhinzi , Kwita ku bidukikije n’ibindi.

Hakurikiyeho igikorwa cy’amatora , aho Abarwanashyaka bahawe umwanya wo kwihitiramo abo bumva ko bazabahagararira mu Ntara y’Amajyaruguru nk’abakandida Depite.

Mu Karere ka Musanze hatowe Abakandida depite 2 aribo ; Joseph Dusabimana watowe ku majwi 10 na Athanasie Mukeshimana, hatorwa watowe ku majwi 17.

Mu Karere ka Burera hatowe; Ingabire Julienne watowe ku majwi 7 na Filbert Tuyisenge watowe ku majwi 11.

Mu Karere ka Gakenke hatsinze ; Twagirimana Ferdinand watowe ku majwi 19 na Mukaneza Marie Louise watowe ku majwi 18

Mu Karere ka Rulindo hatowe , Hategekimana Gilbert watowe ku majwi,
16 na Marie Joseline Iraguha watowe ku majwi 17.

Mu Karere ka Gicumbi hiyamamaje Abakandida depite batatu aribo; Mukabihezande Justine , Rukundo Fidel na Musabyimana Christine.Hatorwa Mukabihezande Justine mu majwi 20 na Rukundo Fidel 12.

Mu ijambo risoza Dr Frank Habineza yishimiye by’umwihariko Abarwanyashaka bitabiriye uyu muhango bavuye mu bice bitandukanye avuga ko ishyaka ryateye imbere agereranya ishyaka rya Green Party ry’ubu n’iryakera aho yasobanuye ko hari bamwe bafunzwe gusa ashimire ko kugeza ubu bamwe mu ba Green Party bicarana na H.E Paul Kagame muri Convention Center n’ahandi.

Dr. Frank Habineza yakebuye Abarwanashyaka ba Green Party abasaba kutajya bemera guhohoterwa cyangwa ngo birengagize inshingano zabo mu iterambere ry’Igihugu.

Umuhango witabiriwe n’abarimo;
Murenzi Jean de Dieu uhagaririye Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu mu Ishyaka rya Green Party.Mukeshimana Anathanasie ( Uhagarariye abagore ku rwego rw’Igihugu muri Green Party ) na Hon. Dr Frank Habineza.

Previous Story

H.E Paul Kagame yahembye abanyeshuri bitabiriye irushanwa rya ‘First Lego League’- AMAFOTO

Next Story

“Nta mutwe w’Abuzukuru ba Shitani uba mu Rwanda” ! Umuvugizi wa Police

Latest from Inkuru Nyamukuru

Ninde ufite imodoka ihenze muri Africa?

Afurica ni umwe mu migabane ufite ubukungu buri kuzamuka neza ndetse bibakaba akarusho nyuma y’umutungo kamere twibitseho niyo mpamvu umunsi.com twagize amatsiko yo kubacukumburira
Go toTop