Advertising

Amagambo n’amarira Cristiano Ronaldo yabwiye Pepe amusezera

09/08/2024 11:03

Pepe nyuma yo gutangaza ko asezeye ruhago , Cristiano Ronaldo, yamubwiye amagambo akomeye agaragaza ubuvandimwe bagiranye aho bakinanye.

Mu butumwa Cr7 yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati:”Nta buryo nabona nkoresha kugira ngo mbashe kugaragaza neza uwo usobanuye kuri njye nshuti.Ku kibuga icyo twakoze ni ugutsinda gusa ariko icyo twagezeho kirenze ikindi ni ubushuti n’icyubahiro ngufitiye.Urihariye muvandimwe. Warakoze cyane”.

Uretse CR7, abandi bifatanyije na Pepe bakamwifuriza guhagarika ruhago neza , bamuha imperekeza ni Sergio Ramos, Luka Modric  n’abandi. Pepe arangije umwuga wo gukina umupira w’amaguru afite imyaka 41 y’amavuko aho yari amaze imyaka irenga 23 mu kibuga.

Yatwaye irushanwa rya Champions League ari kumwe na Real Madrid incuro 3 zose, atwara La Liga incuro 3  na Copa Del Rey 2 ,  yatwaye European Championship muri 1016 nyuma yo gutsinda Ubufaransa.

Amarangamutima ya Cr7 na Pepe.
Batwaye ibikombe bitandukanye bari kumwe.
Cristiano Ronaldo yemeje ko ari inshuti magara na Pepe.
Previous Story

Ibyo utamenye kuri Pepe wasezeye ruhago

Next Story

Komasava ya Diamond Platnumz yageze kuri Billboard

Latest from Imyidagaduro

Go toTop