Itsinda ry’abana b’abakobwa bavukana bo mu Karere ka Rubavu, ryashyize hanze amashusho y’indirimbo bise ngo ‘Wa mugabo’ , bagaruka ku butumwa bwiza bw’Imana.
Ni indirimbo bashyize hanze kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024, harimo amagambo agira ati:” Iy’isi yakwihakana Ukabura na hamwe ugana inshuti magara ashwi da , inkuru yawe mbi ikimikwa amaso yawe akaraba akarabira kurira ijwi ryawe rigahera Rigaherera gutaka”.
Bikiriza bati:” Nyuma wa mugabo wabaye ubukombe mu mahanga yose akwibuka atibukijwe atebutswa n’isheja rye atabara nta mugaba ntaninama nimwe agishije”. Ni indirimbo igaruka kuburyo Imana itabara abayo bayemera bakayisenga.
Umwe muri aba bakobwa yabwiye UMUNSI.COM ko iyi ndirimbo ihamya imbaraga z’Imana ku muntu wabuze epfo na ruguru abandi batangiye kumuseka.Ati:”Iyi ndirimbo nitwe twayanditse, twaricaye dusanga hari abantu bashoberwa bakiheba, amateka akababana mabi bakiheba”.
Yakomeje agira:”Twashakaga kubibutsa ko rero hari umugabo ubareberera, akabitaho, akabafasha, akabaha byose bifuza mu gihe cy’amage maze tubasaba kumugana no gukomeza kumunda”.Kuri bo ngo Imana niyo buhungiro.
Iyi ndirimbo iyihe hanze nyuma y’iyo bise Rugaba. Alicia na Germaine ni itsinda ry’abakobwa bo mu Karere ka Rubavu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bagafashwa na Se ubabyara.Iyi ndirimbo kandi yayobowe na Big Nem usanzwe akora amashusho.